Repubulika y’u Rwanda iritegura kwakira inama mpuzamahanga ya kabiri y’Abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika (LFCS), izabera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2025.
Iyo nama, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukoresha ubushobozi bw’Ingabo zirwanira ku butaka mu gushyira mu bikorwa neza ingamba z’Amahoro n’Umutekano’.
Ni inama izahuza abayobozi b’ingabo baturutse hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye zagaragaje ko iyi nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubaka ubufatanye mu by’umutekano, gusangira ubunararibonye mu miyoborere y’ingabo, no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka ku rwego mpuzamahanga.
LFCS igamije kugaragaza icyerekezo cya Afurika gishingiye ku bufatanye, guhanahana ubumenyi no gushyira imbere inyungu z’umuturage mu igenamigambi ry’ubwirinzi n’umutekano, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bishya byaduka n’imiterere mishya y’intambara.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abayobozi bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare, abashakashatsi, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
RDF yavuze ko iyo nama ari ikimenyetso cy’ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, ndetse no gukomeza gushyigikira imikoranire y’ingabo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi.