Tariki 3 Nzeri, 2025, U Rwanda ruzakira urugendo rwa moto ‘Rumble in the Jungle Ride 2025’ rifatwa nk’ubukerarugendo bushingiye ku bushakashatsi no gusabana no gusangira umuco.
Iri siganwa riteganyijwe kuzitabirwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi cyane cyane abo ku mugabane w’u Burayi n’abo mu Karere ka Afurika.
Ni urugendo rw’iminsi ine rugamije kwerekana ubwiza bw’imisozi y’u Rwanda, amateka yarwo ndetse n’ubuzima bw’abaturage barwo.
Ni igikorwa cyateguwe na Silverback Event Management, kikazatangira ku mugaragaro tariki ya 3 Nzeri 2025 muri Kigali Paramount Hotel mu muhango wo kwakira abashyitsi uzwi nka (Cocktail), nyuma yaho, kuva ku ya 4 kugeza ku ya 7 Nzeri, abitabiriye bazahagurukira i Kigali, banyure mu misozi ihanamye n’ibyaro ari ko bihera amaso ibyiza by’u Rwanda, barangirize urugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Watipa Ngwira, Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Silverback Event Management, yagize ati: “Intego yacu ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngendo za moto, duhuza abashyitsi bitabiriye n’abaturage, aho bazabasha kwiga no gusangira umuco n’Abanyarwanda. Iri siganwa si ugushaka gusabana gusa, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo nyarwanda.”
Biteganyijwe ko abagera kuri 20 bazaturuka i Burayi no mu karere bazitabira iri siganwa, rikaba rihuriza hamwe ubunararibonye mpuzamahanga n’umwimerere w’umuco nyarwanda.
Abitabiriye bazasura ahantu ndangamuco, imirima y’ikawa, inganda z’ibinyobwa bikorwa mu mbuto ndetse n’imishinga y’abaturage, byose bigaragaza uko u Rwanda rukataje mu iterambere rirambye cyane cyane mu byerekeye ubukerarugendo.
“Rumble in the Jungle Ride” igaragaza uko u Rwanda rukomeje kubaka izina nk’ihuriro ry’ubukerarugendo burambye, rufasha gusigasira ibidukikije n’ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Uru rugendo rugamije kandi gushimangira ko u Rwanda ari icyitegererezo ku bukerarugendo bushingiye ku myidagaduro muri Afurika.
Urugendo ruzasorezwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, abitabiriye basangire umwuka w’ubwiza karemano n’ubusabane buzabahora mu mutima.
Bamwe mu baterankunga b’iki gikorwa barimo Spar, Kigali Paramount Hotel, Nirvana Resort & Spa (Kivu), Dragon Trails, Kigali Motorbike Hire, Red Rocks Rwanda, Royal Radio, ndetse na The Inspirer.