Muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa no kongera ubuso zihinzweho, Leta y’u Rwanda ifite intego yo gutera ingemwe z’ikawa zisaga miliyoni 25.
Ni umushinga uzamara imyaka 6, uzakorerwa mu gihugu hose, watangiye mu mwaka wa 2023, ugamije gusazura ikawa no kurandura ibiti bishaje biringeje imyaka 30, bigasimbuza ingemwe nshya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) gihamya ko bizakorwa muri gahunda yo kongera ubuso ikawa ihingwaho.
Eric Kabayiza, ushinzwe Imishinga muri NAEB, ubwo yari mu bukangurambaga bwo gusazura ikawa no gusimbuza izishaje ingembwe nshya mu Karerea ka Nyamasheke, yabwiye itangazamakuru ko Leta yakoze igenzura ibona ko hakenewe ingembwe zisaga miliyoni 25 zo gusimbuza ibiti bishaje no gutera izindi nshya.
Yagize ati: “Twategenyaga ko 30% by’ibiti bishaje bizasimbuzwa na miliyoni zisaga 25 z’ingemwe, kugira ngo abahinzi babone ingemwe zo gisimbuza ibiti bishaje birengeje imyaka 30.”
Kabayiza yavuze ko nta kiguzi Leta isaba umuhinzi ushaka ingemwe z’ikawa ahubwo ko asabwa gutegura aho ashyira ingemwe.
Ati: “Ubundi umuturage yakagombye gutanga nibura amafaranga atanu ku rugemwe rumwe, ariko Leta iba yaruteguye nibura ku mafaranga 60, hatarimo umusoro kuko iyo ugiyeho agera ku mafaranga y’u Rwanda asaga 80.”
Uzibaze zose urugemwe ruzatwara amafaranga y’u Rwanda 80, usanga Leta izigomwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri kugira ngo ikawa zose zishaje zisimbuzwe hanaterwe inshya.
Muri uwo mushinga wo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa NAEB ivuga ko ahantu hose mu Gihugu, bizagaragara ko hari ikawa ishaje ikenewe gusimbuzwa indi, hazagezwa ingemwe.
NAEB ivuga ko gutegura ingemwe zisaga miliyoni 25 z’ikawa zizasimbuzwa ibiti bishaje, bishingiye ku igenzura ryakozwe mu 2015.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2024, hazakorwa irindi genzura, kugira ngo hamenyekane ibindi biti bishaje byiyongereyeho na byo bisazurwe.
Umushinga wo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa uzajya ukorwa buri mwaka hasimbuzwa ikawa ishaje (ibiti bimaze imyaka irenga 30) ingemwe nshya ndetse n’izimaze imyaka hejuru y’icumi zisazurwe.
Mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Kanjongo w’Akarere ka Nyamasheke, abaturage basobanuriwe uko basazura ikawa ndetse no kumenya uko basimbuza (kurimbura) ishaje hagaterwa ingemwe nto, kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.
Umushinga PSAC uzafasha NAEB kugeza ku bahinzi ingemwe z’ikawa zisaga miliyoni 9, zizaterwa by’umwahariko mu turere tweramo ikawa nyinshi twa Huye, Nyamagabe na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’utwa Ruzisi, Nyamasheke na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nyuma yo kwigishwa kuvugurwa ubuhinzi bw’ikawa, abaturage batangarije Imvaho Nshya ko basobanukiwe uko basimbuza ikawa zishaje ndetse no kuzisazura izitarengeje imyaka 10.
Sezibera Ildephonse wo mu Karere ka Nyamasheke, ufite ikawa zisaga ibihumbi 2. Yagize ati: “Twishimiye ko batwigishije gusazura ikawa, tugasimbuza n’izishaje inshya, kugira ngo zere kandi zitange umusaruro.”
Yongeyeho ati: “Twajyaga twumva ari ikibazo kumara imyaka 2 nta gusarura, mu gihe wayitemye. Twumvaga ari ikibazo ariko batwigishije ko utabitemera rimwe ko ahubwo utema kimwe hagasigara ibindi bibiri na byo undi mwaka ugasazura ikindi.”
Ikawa ni igihingwa ngengabukungu cy’ingenzi, kigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Mu myaka 6 ishize (2017-2023), ikawa yinjirije Igihugu miliyoni zisaga 452 z’Amadorali y’Amerika, avuye muri toni zisaga ibihumbi 113 zoherejwe mu mahanga.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by’ibiti by’ikawa ihinze kuri hegitari 42 229 mu Rwanda birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe.
NAEB ivuga ko iyo ibiti by’ikawa bishaje, ubwinshi n’ubwiza by’umusaruro wayo bigabanuka cyane, bikagabanya igiciro ku isoko, ndetse bikagira ingaruka ku muhinzi wayo uba uyitezamo amikoro amufasha mu guhindura imibereho ye.
Mu Gihugu hose hazasazurwa ibiti by’ikawa bimaze imyaka 30 biri ku buso bwa hegitari 1 082, hanasimbuzwe ibiti bishaje biri ku buso bwa hegitari 3 050.