U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 125 w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa kuri moto (FIM).
Byabereye mu Nteko Rusange yateraniye i Lausanne mu Busuwisi ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwinjira muri iri shyirahamwe.
Ati: “Twishimiye ibyo tumaze kugeraho, umukino wo gusiganwa kuri moto umaze imyaka uri mu bikorwa byacu dutegura tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo, twakoze imirongo migari igamije kuwagura, kongera ubumenyi n’ubushobozi no kuba igicumbi cya siporo binyuze mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye.
Uyu muyobozi kandi yashimiye abanyamuryango FIM bemeye kwakira u Rwanda baruha amajwi abizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere uyu Muryango.
Iyi ntambwe ije nyuma yaho mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda rubaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe ndetse n’ibihembo by’abakinnyi babaye indashyikirwa mu marushanwa atandukanye.
Rwanda Automobile Club (RAC) yatangaje ko guhera muri Mutarama 2026 amarushanwa ya Moto arimo Motocross, Enduro na Trials azongerwa ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda, bityo hafungurwe amahirwe mashya ndetse hagaragazwe impano ziri hirya no hino mu gihugu.”
