Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rya SWAT (Special Weapons and Tactics) rihuza abaturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge’ yasoreje ku mwanya gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane [Obstacle Course Challenge].
Iri rushanwa rimaze iminsi itanu ribera mu Kigo cy’Amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai, mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE ryasojwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu muri iri rushanwa riba hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 109.
Abitabiriye bahatanye mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Umukino wa nyuma wakinwe ku wa Gatatu, ingabo zaturutse mu bihugu 48 zanyuraga mu nzira z’inzitane, abakinnyi batanu bagakorana mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.
RNP SWAT Team 1 yari ihagarariye u Rwanda yasoreje ku mwanya wa Gatatu ihabwa umudali w’Umuringa nyuma yo gukoresha iminota itatu, amasegonda 40 n’ibyijana 90.
Ni mu gihe RNP SWAT Team II yabaye iya 14 ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19, na ho Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 15 yakoresheje iminota ine n’amasegonda 20.
RNP SWAT Team I yasoje irushanwa iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota iamanota 484, RNP SWAT Team II yabaye iya 29 n’amanota 386, mu gihe Rwanda Defence Force SOF Team ari iya 37 n’amanota 361.
Muri rusange, Polisi yo muri Kazakhstan C ni yo yahize abandi isoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 536 ihabwa umudali wa Zahabu, Kazakhstan A iba iya 515 ihabwa umudali wa Feza. China Police Team C yo mu Bushinwa yahawe umudali w’Umuringa n’amanota 493.
