Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yatsinze Gabon amanota 90-63 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C, iba intsinzi ya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, FIBA Afrobasketball 2025.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 muri Dakar Arena.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rubone itike yo gukina ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza na Senegal na Cameroun.
Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana amanota
Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 28 kuri 21 ya Gabon.
Mu gace ka kabiri, ikipe y’Igihugu yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Antino Jackson, Ndizeye Dieudonne, Furaha cadeau na Shema Osborn.
Ku rundi ruhande, Rache Missouma yagerageza gufasha Gabon atsinda amanota.
Aka gace u Rwanda rwagatsinzemo amanota 22 kuri 13 ya Gabon
Muri rusange, igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rukomeje kuyobora umukino n’amanota 50 kuri 34 ya Gabon.
Mu gace ka gatatu, ikipe y’igihugu ya Gabon yagarukanye imbaraga itangira kugabanya amanota ibifashijwemo na Warene Moumbeki na Meyet Aworet.
Ku rundi ruhande abasore b’u Rwanda bakomeje gutsinda binyuze Antino Jackson na Prince Muhizi na Robeyns Williams.
Aka gace karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 65 kuri 49 ya Gabon.
Mu gace ka nyuma, ikipe y’igihugu yakomeje gutsinda amanota menshi binyuze Robeyns William, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson batsindaga amanota atatu, Ndizeye Dieudonne na shema Osborn wagize umukino mwiza cyane.
Mu gace ka nyuma, ikipe y’igihugu yakomeje gutsinda amanota menshi binyuze Robeyns William, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson batsindaga amanota atatu, Ndizeye Dieudonne na Shema Osborn wagize umukino mwiza cyane.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Gabon amanota 90-63 rubona intsinzi ya mbere muri iyi mikino.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Sénégal yatsinze Cameroun amanota 87-83.
Sénégal iyoboye itsinda C n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino yose, Cameroun n’amanota atanu, u Rwanda ku wa gatatu n’amanota ane ndetse na Gabon ya nyuma ifite atatu.
Ijonjora rya kabiri riteganyijwe muri Gashyantare 2025 i Kigali muri BK Arena.
Ni mu gihe Igikombe cya Afurika cyo kizabera muri Angola tariki ya 12 kugeza 24 Kanama 2025.
U Rwanda rukunze kwitabira iri rushanwa ku butumire kuko mu 2011 ari bwo ruheruka kukijyamo rwabonye itike, mu gihe izindi nshuro ziganjemo ubutumire (Wild Card) cyangwa kucyakira. Mu gace ka nyuma, ikipe y’Igihugu yakomeje gutsinda amanota menshi binyuze Robeyns William, Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson batsindaga amanota atatu, Ndizeye Dieudonne na Shema Osborn wagize umukino mwiza cyane.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Gabon amanota 90-63 rubona intsinzi ya mbere muri iyi mikino.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Sénégal yatsinze Cameroun amanota 87-83.
Sénégal iyoboye itsinda C n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino yose, Cameroun n’amanota atanu, u Rwanda ku wa gatatu n’amanota ane ndetse na Gabon ya nyuma ifite atatu.
Ijonjora rya kabiri riteganyijwe muri Gashyantare 2025 i Kigali muri BK Arena.
Ni mu gihe Igikombe cya Afurika cyo kizabera muri Angola tariki ya 12 kugeza 24 Kanama 2025.
U Rwanda rukunze kwitabira iri rushanwa ku butumire kuko mu 2011 ari bwo ruheruka kukijyamo rwabonye itike, mu gihe izindi nshuro ziganjemo ubutumire (Wild Card) cyangwa kucyakira.