U Rwanda rwagiranye ibiganiro na Korea y’Epfo
Ubukungu

U Rwanda rwagiranye ibiganiro na Korea y’Epfo

KAYITARE JEAN PAUL

September 10, 2026

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya imari n’ishoramari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara, uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ya 8 i Seoul muri Korea y’Epfo, yagiranye ibiganiro na Moon Ji-sung, Minisitiri wungirije ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari n’Ubukungu wa Korea y’Epfo.

Ibiganiro byahuje impande zombi mu gihe u Rwanda rwitabiriye inama yiga ku butwererane mu by’ubukungu hagati ya Korea na Afurika, rukaba ruhagarariwe na Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya imari n’ishoramari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ibiganiro byahuje u Rwanda na Korea y’Epfo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko byabaye ku wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2026, aho byibanze ku kwagura ubufatanye bwa Korea n’u Rwanda mu nzego zirimo ikoranabuhanga mu buhinzi, ubuzima n’uburezi.

Muri Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea y’Epho zombi zasinyanye amasezerano ya miliyari 1$ agamije gutera inkunga imishinga y’iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2028.

Iyi nkunga inyuzwa mu kigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere, ikaba izibanda ku nzego zirimo ubwikorezi, ubuzima n’uburezi, bigendanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu (NST2).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinshi bya Afurika byakira inkunga ya Koreya y’Epfo igamije gufasha mu iterambere, aho nko mu 2023 Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda agera kuri miliyoni 22.6$.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwafatira urugero kuri Koreya y’Epfo mu rugendo rw’iterambere, kuko mu bihe bishize na yo yafashwaga ariko ubu ikaba igeze ku rwego rwo gutera inkunga ibihugu byinshi.

Yagize ati: “Urugendo rw’iterambere rwa Koreya y’Epfo ni icyitegererezo Afurika yareberaho kuko Koreya yari kimwe mu bihugu byakira inkunga igamije iterambere (ODA) ariko ubu cyabaye igihugu gitanga iyo nkunga ku bindi bihugu, ibyo bisobanuye ko yagize urugendo rukomeye rw’iterambere, bituma yabera Afurika urugero rwiza kuko mu myaka 50-60 ishize Koreya yanganyaga ubukungu n’ibihugu byinshi bya Afurika.”

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA