Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Sosiyete y’Ikoranabuhanga y’Abanyamerika, CISCO aho bari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, iteraniye I Davos mu Busuwisi.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi, abahagarariye inzego z’ubucuruzi, abashakashatsi, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bagamije kuganira ku bibazo byugarije Isi, by’umwihariko habyazwa umusaruro amahirwe aboneka ku mugabane wa Afurika binyuze mu bufatanye.
Minisitiri Ingabire Paula, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’iyo Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya CISCO, barimo Visi Perezida akaba n’Umuyobozi ushinzwe guhanga ibishya ku rwego rw’Isi, Guy Diedrich na Adele Trombetta.
Ibiganiro byabo byibanze ku gusuzuma amahirwe y’ubufatanye mu by’umutekano w’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo by’Ubwenge Muntu Buhangano (AI), kwimakaza ubwigenge mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Muri iyo nama, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.
Ku bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amb Nduhungirehe yibukije ko u Rwanda rukataje mu guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho.
Yagize ati: “U Rwanda ruzagaragaza umuhati warwo mu kwagura ubufatanye n’amahanga mu ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi no gutanga umusanzu mu gushakira Isi ibisubizo ku bibazo bihuriweho.”
Yongeyeho ati: “U Rwanda icyo ruzanye mbere na mbere muri iyi nama ni ubunararibonye bw’ibyo twagezeho nk’Igihugu, kuko hari ibyo twagezeho bikomeye bijyanye n’ubukungu ndetse n’ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga. Murabizi ko mu Rwanda dufite santere ishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga rihambaye tugezemo (Centre for the Fourth Industrial Revolution (C4IR).”
CISCO ni sosiyete mpuzamahanga y’Abanyamerika y’ikoranabuhanga mu itumanaho rya elegitoroniki ifite icyicaro gikuru i San Jose, muri California.
Yashinzwe mu Kuboza 1984 na Sandy Lerner, hamwe n’umugabo we Leonard Bosack. Lerner yari umuyobozi wibikoresho bya mudasobwa ku mashuri y’ubucuruzi ya Stanford University. Bosack yari ashinzwe mudasobwa ishami rya siyanse ya kaminuza ya Stanford.
Mu ntangiriro za 1980, abanyeshuri n’abakozi ba Stanford, barimo na Bosack, bakoresheje ikoranabuhanga muri kaminuza kugira ngo bahuze mudasobwa zose z’ishuri ku buryo habaho guhererekanya amakuru.
CISCO ikora, ikanagurisha ibikoresho by’itumanaho, porogaramu, ibikoresho by’itumanaho n’izindi serivisi n’ibicuruzwa by’ikoranabuhanga rihanitse.
Izina CISCO rikomoka ku mujyi wa San Francisco aho uwashinze sosiyete akomoka, ari naho yashingiwe.
