Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Rwanda Dr Vincent Biruta, ayoboye itsinda ryahagarariye u Rwanda mu nama idasanzwe yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo nama yateraniye mu Ngoro ya Perezida iherereye i Entebbe muri Uganda, ikaba igamije gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo by’umutekano muke biteje impungenge z’itutumba ry’intambara y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Museveni yemeje ko yayoboye iyo nama y’umutekano, kandi ko ibiganiro byahabereye byamuhaye imbaraga kuko ibihugu byitabiriye byose byagaragaje ko bikomeza gukorana bya hafi mu rugendo rwo kwimakaza amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati: “Nongerewe imbaraga n’ibiganiro ndetse n’ukwiyemeza kw’ibihugu byitabiriye ku gukorana bya hafi mu guharanira kubaka amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bitangaza ko abahagarariye ibihugu byabo muri iyo nama idasanzwe, bashimangiye ubushake bwo gukorana mu gushaka igisubizo kirambye.
Intumwa zirangajwe imbere na Dr. Biruta, na zo zashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku guharanira ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro arambye no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bivugwa ko inama yibanze ku ifatwa rya Uvira n’Ihuriro AFC/M23 n’ubushake bwabo bwo kurekura uwo Mujyi uhana imbibi n’u Burundi bwagiye bunagira uruhare mu mutekano muke uhari.
Abayobozi kandi banagarutse ku bibazo byo kutabona ubufasha ku baturage babukeneye muri ako gace, cyane ko abagize umutwe wa AFC/M23 barekuye uwo mujyi bakimukira mu misozi iwuzengurutse, ariko bakaba badashaka kubona wongera kwigarurirwa n’Ingabo za FADRC cyangwa iz’Abarundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bashinjwa gukorana bya hafi.
Hagati aho, Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), na yo yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ayoboye.
Muri iyo nama, Tshisekedi yavuze ko AFC/M23 itarekuye Umujyi wa Uvira, agaragaza ko ibyo bavuze bihabanye n’ukuri kuri ku kibuga.
Ati: “Amakuru tubona atubwira ko ingabo zabo zikigaragara mu Mujyi no mu nkengero zawo, kandi ibice by’ingenzi byinshi bakibirimo, ndetse n’abaturage baracyafatirwa ingamba zikarishye. Gutangaza kuva mu Mujyi ariko ntibikorwe cyangwa ngo bigenzurwe cyangwa ngo hongere gushyirwaho ubuyobozi busanzwe, ibyo ntabwo byafatwa nko kurekura kwa nyako. Ukwizerwa kw’ibikorwa byose gukwiriye gushingirwa ku bikorwa bishobora kugenzurwa, atari amagambo gusa.”
Iyo nama yari yitabiriwe n’ibihugu bihuriye muri ICGLR, abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Umuryango w’Abibumbye, Inzego za ICGLR n’ibindi bihugu byatumiwe.
Muri iyo nama Tsisekedi ntiyihishiriye, kuko yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwafashe Uvira, mu gihe u Rwanda rudahwema kugaragaza ko nta nyungu na zimwe rufite mu kuba rwagaba ibitero mu baturanyi ko ahubwo ruhangayikishijwe n’imikoranire ya FDLR na Guverinoma ya Congo ndetse n’iy’u Burundi.




