Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ikoreshwa n’ikwirakwizwa rya nomero 23038 y’umutwi witwa Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment USP 1% W/W Sterile ukoreshwa kuvura indwara zimwe na zimwe zo mu maso.
Uwo muti wakozwe n’uruganda rwitwaa Curis Lifesciences Pvt Ltd rwo mu Buhinde mu kwezi kwa Gicurasi (05)/2023 uzarangira mu kwa Mata (04) /2026.
Rwanda FDA yamenyesheje abafite ububiko bw’imiti, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti n’abakoresha imiti bose ko ubuziranenge bw’uwo muti bukemangwa.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi n’ubusesenguzi Rwanda FDA yakoze igasanga nomero 23038 y’uwo muti warahinduye ibara ugahinduka umukara aho kuba ikigina nk’uko ubusanzwe ugomba kuba usa bijyanye n’ibipimop by’ubuziranenge byawo.
Inzego bireba zasabwe guhagarika gutanga no gukoresha iyo nomero bakayisubiza aho bayiranguye, no gushyikiriza Rwanda FDA raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe n’itaracurujwe) mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi uhereye ku itariki y’ihagarikwa.
Umuntu waba agifite iyo nomero y’ umuti wa Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment USP 1% W/W Sterile na we asabwa guhagarika kuwukoresha.