Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili, (Nile Basin Initiative, NBI) washyikirije u Rwanda ibikoresho bya laboratwari bigezweho, bizafasha kumenya ubuziranenge bw’umutungo kamere w’amazi ku cyogogo cy’uruzi rw’Akagera n’Akanyaru.
Umuryango wa NBI washyikirije u Rwanda ku mugaragaro ibikoresho bya laboratwari n’ibipima ubuziranenge bw’amazi, binyuze Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board).
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ubera aho RWB ikorera ari naho labotwari ipima ubuziranengwe bw’amazi yashyizwe.
Biteganyijwe ko bizafasha cyane mu gukomeza gukurikirana ubuziranenge bw’amazi mu gihugu, no guteza imbere ubufatanye mu micungire y’amazi anyura mu bihugu byinshi.
Ibikoresho bya laboratwari byashyikirijwe u Rwanda ku mugaragaro, bifite agaciro ka 200 700 000 Frw.
Nyirishema Richard, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi, avuga ko u Rwanda rusanzwe rufitanye ubufanye n’Umuryango NBI mu buryo butandukanye cyane ko wageneye u Rwanda ibikoresho byo gupima ubuzirange bw’amazi mu migezi.
NBI yanatanze laboratwari n’ibikoresho byayo ndetse inahugura abakozi ba RWB bakurikirana laboratwari by’umwihariko ubuziranenge bw’amazi.
Agira ati: “Ibikorero baduhaye bya laboratwari ni ibyo twifashisha cyane mu kureba ubuziranenge bw’amazi ku migezi. Umutungo kamere w’amazi dukoresha ukoreshwa n’abantu batandukanye haba mu buhinzi, mu ngo n’ahandi.
Ni byiza ko mu gihe urimo gutanga amazi ko uba uzi n’ubuziranenge bwayo. Ibyo abakozi bacu bari basanzwe babikora ariko bafite ibikoresho bike cyane. Ibyo baduhaye ni laboratwari yuzuye, hakaba n’ibikoresho bazajya batwara bagapima ku migezi.”
Ubuyobozi bwa RWB buvuga ko hari sitasiyo Enye zubatswe zipima ubuziranenge bw’amazi, zigatanga amakuru ako kanya ku buryo abari muri laboratwari bahita babibona bidasabye ko bajya kuri izo sitasiyo.
Agira ati: “Tuba dukeneye kumenya niba amazi afite ibitaka byinshi wenda nk’umusozi bahingaho, nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, tukaba dushobora kumenya ingaruka byagize ku mazi, ni uko gupima tuba tuvuga.”
Twe icyo dukora ni ugutanga amakuru kugira ngo abafata ibyemezo babifate bahereye ku makuru afite imibare ifatika.”
Akomeza agira ati: “Icyo tuba twifuza n’uko imigezi yose tugabanya ubwandure bwayo cyane cyane ibijyanye n’ubutaka buba burimo. Ariko kugira ngo bikorwe hari akazi kenshi gakorwa kandi kadakorwa n’ikigo kimwe cyane cyane aho ubwo butaka bwenda guturika; aho bahinda, aho bacukura amabuye y’agaciro n’ahataratewe ibiti.”
Dr Florence Grace Adongo, Umuyobozi Mukuru wa NBI, avuga batanze ibikoresho bya laboratwari bizafasha Guverinoma y’u Rwanda mu kugenzura ubuziranenge bw’amazi kugira ngo amakuru atanzwe afashe inzego zifata ibyemezo.
Agira ati: “Banki y’Isi binyuze mu Kigega cyitwa Cooperation in International Waters in Africa (CIWA), hatanzwe ibikoresho bizafasha kumenya ubuziranenge bw’amazi mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nile.”
Dr Adongo avuga ko hazashyirwaho uburyo ibihugu byose bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili bizajya bikurikirana ubuziranenge bw’amazi nyuma yo gusangira amakuru no kwerekana ishusho y’ubuziranenge bw’amazi mu kibaya cy’uruzi rwa Nili.
Intego za NBI zirimo kongera ubwinshi n’imikoreshereze y’amakuru ku bwiza bw’amazi mu kibaya cy’uruzi rwa Nili, hagamijwe gufasha ibihugu bigize uyu muryango gufatanya mu kurwanya umwanda no kurengera ibidukikije bifitanye isano n’amazi.
Igikorwa cyo gutanga no gushyira ibikoresho bya laboratwari mu bihugu icyenda bigize Umuryango wa Nile Basin Initiative, harimo n’u Rwanda, gikorwa binyuze mu mushinga Nile Cooperation for Climate Resilience (NCCR), uterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu Kigega cyitwa Cooperation in International Waters in Africa (CIWA).
Amafoto: Arsene