Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwahawe ibikoresho byifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 490 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bikoresho birimo imodoka ebyiri zifashishwa mu gutanga serivisi hanze y’amavuriro n’ibyuma bikonjesha (frigo) 20 byo kubika imiti yo kwa muganga n’inkingo.
Ni impano Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyakiriye yatanzwe na Guverinoma y’u Budage ku bufatanye n’Ibitaro bya Kaminuza ya Aga Khan ku nkunga ya Banki Itsura Amajyambere y’u Budage (KFW).
RBC yagaragaje ko iyi nkunga ije kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima cyane cyane mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.
Sibomana Hassan, Umuyobozi ushinzwe gahunda y’inkingo muri RBC, agaragaza ko ibi bikoresho bizunganira ibisanzweho ndetse bikanafasha abatuye mu Turere twa kure kwegerezwa ibikoresho.
Ati: “Ni imodoka ebyiri zifashishwa mu gutanga serivisi hanze y’amavuriro na firigo 20 zisanzwe zibika imiti yo kwa muganga ndetse n’inkingo.
Zije zongera umubare w’izo twari dukeneye kubera ko muri iyi minsi turi gushyira serivisi no mu mavuriro y’ibanze ( Health Posts) , kuko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere turifuza ko amavuriro y’ibanze 600 azatanga serivise zikingira.”
Yongeyeho ko ibi bikoresho bizafasha kwegereza abaturage serivisi z’ikingira cyane ko hari ubwo hajya habaho ubukangurambaga ntibakingirirwe ku mavuriro.
Philippe Taflinski, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Iterambere muri Ambasade y’u Budage, agaragaza ko ibikorwa byo gushyigikirana mu buvuzi bikomeje kuba urufunguzo rwo gukemura bimwe mu bibazo n’imbogamizi bikiri mu buvuzi.
Yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyibagiranye kuko hari ibyakozwe, mu gihe cy’icyorezo cya MPOX na Marburg, hashimangiwe ukwiyubaka mu bikorwa by’ubuvuzi kandi bigaragara ko bikomeje kuba urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’ubuzima kandi byihuse.
Ibi birimo gukora ubukangurambaga bwo gukingira no mu Turere twa kure. U Budage bwongeye gushimangira ubufatanye n’u Rwanda n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), muri rusange.”
Biteganyijwe ko izo modoka z’amavuriro zizafasha RBC kurushaho kugeza serivisi z’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo.