Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemereye u Rwanda inkunga y’amadolari y’Amerika 995.000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1,4, azifashishwa mu kwagura umushinga wa ‘Gabiro Agribusiness Hub’ n’uwo gukonjesha umusaruro wa ‘Kivu Cold Group’.
Guverinoma y’u Rwanda yashoye miliyoni 118 z’amadolari y’Amerika mu cyiciro cya mbere cy’Umushinga Gabiro Agribusiness Hub cyatangiriye kuro hegitari 5600 ziherereye mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka (NETAFIM Ltd) urategurirwa kwagurwa mu cyiciro cya kabiri kizakorerwa kuri hegitari 10.000 aho buzaba bwikubye hafi kabiri ugereranyije n’icyiciro cya mbere.
Ku rundi ruhande, Kivu Cold Group ni ikigo cyatangijwe n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu Buyapani guhera mu mwaka wa 2021, ukaba ugamije guhangana n’ibihombo bituruka ku kubika umusaruro.
Icyo kigo gikomeje kubaka ibyumba bikonjesha bikoresha ikoranabuhanga rigezweho n’amashanyarazi yisubira mu kurushaho gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ku wa 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, n’Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda Aissa Touré Sarr, bashyize umukono ku nyandiko ifasha gusesengura inyingo ku cyiciro cya kabiri cya Gabiro Agribusiness Hub n’ikigo Kivu Cold Group.
Ku birebana na Gabiro Agribusiness Hub, ubwo bufatanye buzagira uruhare mu gusesengura amahirwe ari mu gushyiraho zone y’inganda zitunganya zikanongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, gusesengura uburyo bwo gushyiramo ibyuma bikonesha bibika umusaruro, santeri zagenewe guhuza abahinzi n’amasoko n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi bishyigikira iterambere ry’abahinzi baciriritse n’abaturage muri rusange.
Gabiro Agribusiness Hub na Kivu Cold Group byitezweho kuzagirana ubufatanye bugamije kongerera imbaraga iyongeragaciro ry’umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya ibihombo bikurikira gusarura.
Umuyobozi w’Ikigo Gabiro Agribusiness Hub Ltd gicunga uwo mushinga Aloysius Ngarambe, yabwioye itangazamakuru ko inyigo igiye guterwa inkunga na AfDB izafasha mu kumenya ingano y’ibikenewe ngo icyiciro cya kabiri gishyirwe mu bikorwa kandi banafashe kubona abaterankunga b’uwo mushinga.
Umushinga wa Gabiro wose uzaba uri kuri hegitari zirenga 15.600 mu byiciro byombi, icyiciro cya mbere kikaba kigeze kuri 98% aho byitezwe ko uzamurikirwa Guverinoma y’u Rwanda muri Nzeri.
Icyiciro cya kabiri cyitezweho no kuzakora no ku Karere ka Gatsibo, aho kizakurura ishoramari rya miliyoni zisaga 100 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 145 z’amafaranga y’u Rwanda.