Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Congo -Brazzaville) Parfait Busabizwa, yibukije ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, rushyiraho ingamba zirimo Inkiko Gacaca na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, zafashije mu kubaka igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe. Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye kuri Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza, witabirwa n’abantu barenga 350.
Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, abitabiriye bakaba barimo abayobozi bakuru ba Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Leta ya Congo- Brazzaville yari ihagarariwe na Bwana Gilbert Mokoki, Ministiri ushinzwe Kugenzura Ibikorwa bya Leta, Kuzamura Ireme mu mitangire ya Serivisi za Leta, Kurwanya Ruswa n’Akarengane.
Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hacanwa kandi urumuri rw’icyizere, aho urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 rwatanze ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko yo “Kwibuka Twiyubaka.”
Nanone kandi, Ambasaderi Parfait Busabizwa yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ashimangira ko kwibuka ari uguhesha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza abarokotse no gushima ingabo za RPF – Inkotanyi zabohoye igihugu zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul.
Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko yari umugambi wateguwe ushingiye ku rwango n’amacakubiri, anenga ipfobya n’ihakana bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Yasabye ibihugu gukaza ingamba zo kubirwanya, hashyirwa mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga n’imyanzuro y’umuryango w’Abibumbye mu guhana abahakana Jenoside.
Ambasaderi Busabizwa yanagaragaje ko kwibuka bitarangirira mu mateka gusa, ahubwo ari inshingano yo kubaka ejo hazaza.
Yakomeje asobanura ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbogamizi zishingiye ahanini ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Karere, aho imitwe nka FDLR ikomeje gukwirakwiza urwango no guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hibasirwa Abatutsi n’Abanyamulenge.
Yasoje asaba buri wese kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera kuba ahandi hose ku Isi, anakangurira amahanga kudahishira no guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabo. Yanashimiye Repubulika ya Congo ku mubano mwiza n’ubufatanye bukomeje hagati yayo n’u Rwanda.
Muri uwo muhango kandi, hasomwe ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, bwatanzwe n’uhagarariye uwo Muryango, Gon Myers.
Muri uyu muhango hanerekanwe filime mbarankuru: “Génocide au Rwanda – Louise Mushikiwabo: ‘Ma revanche? Je me suis forcée à vivre pour les victimes” ndetse havugwa n’imivugo irimo “La minute de silence” wakozwe na Dr Appolos N. wagarutse ku byo yabonye mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihagarikwa.
Havuzwe kandi umuvugo wiswe «Enfant de la Lumière» wakozwe na Kundwa Ayan, washimangiraga ko nk’urubyiruko, amateka atagomba kubaherana ahubwo ari bo bagomba kuyigiraho bakubaka ejo heza hatarangwa n’urwango, n’amacakubiri.






