Ubushakashatsi bugaragaza uko abaturage bakwa ruswa nto mu nzego za Leta (Corruption Perceptions Index – CPI) bwo mu mwaka wa 2025, bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), bwerekanye ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika, rukaba ruri ku wa 41 ku Isi, n’amanota 58%.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo Transparency International ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda) yamurikaga ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bushakashatsi ngarukamwaka, ishimangira ko u Rwanda rwazamutse ruvuye ku mwanya wa 43 rwariho mu mwaka ushize, aho rwari rufite amanota 57%.
TI Rwanda yatangaje ko iri zamuka ari intambwe ikomeye, kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rubonye amanota 58% mu mateka yarwo mu bipimo bya CPI avuye kuri 52% rwari rufite mu mwaka ushize, bigaragaza imbaraga Igihugu gikomeje gushyira mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza.
Mu bihugu 182 byakoreweho ubu bushakashatsi ku Isi hose, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu ku Mugabane wa Afurika, runganya amanota na Botswana. Seychelles ni yo ya mbere n’amanota 68% igakurikirwa na Cape Verde ifite amanota 62%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko nubwo u Rwanda rwazamutse mu manota, hakiri imbogamizi aho abaturage bagihura n’ibibazo byo kwaka no gutanga ruswa mu itangwa rya serivisi zimwe na zimwe.
Ati: “Mu nzego zitandukanye za serivisi, hari aho abaturage bagihura na ruswa. Icyakora, igishimishije ni uko inzego za Leta zikomeje gufatanya natwe mu kuyirwanya, kuko ruswa ari icyorezo kibangamiye Isi yose.”
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, rukomeje kuza imbere mu kurwanya ruswa. Tanzania iza ku mwanya wa 84 ku Isi n’amanota 40%, Kenya ku mwanya wa 130 n’amanota 30%, Uganda ni iya 148 n’amanota 25%, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya wa 163 n’amanota 20%, mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa 167 n’amanota 17%.
Mupiganyi Appollinaire yavuze ko kuba u Rwanda ruturanye n’ibihugu bifite amanota make mu kurwanya ruswa bishobora kuba imbogamizi, ariko ashimangira ko kurandura ruswa bishingira cyane ku bushake bwa politiki n’ubufatanye bw’inzego.
Ati: “Mu bihugu duturanye, iyo imiryango iharanira kurwanya ruswa iteguye inama, usanga hari aho abakozi ba Leta batitabira, bikagaragaza ko batabifata nk’iby’ingenzi. Mu Rwanda ho, iyo dukoze ibikorwa, inzego za Leta ziraza tugafatanya.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko u Rwanda rukataje mu guhangana no kurwanya ruswa, kandi ko rufite intego yo gukomeza kuzamura amanota mu myaka iri imbere.
Ati: “Turifuza ko umwaka utaha twagera nibura ku manota 60%. Ibyavuye mu bushakashatsi bidufasha kumenya aho tugomba gushyira imbaraga, cyane cyane mu gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ruswa no guteza imbere serivisi zinoze, haba mu nzego za Leta no mu bikorera.”
Yongeyeho ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi ari imwe mu nkingi zikomeje gufasha u Rwanda kugabanya ruswa no kuzamura amanota, anashimangira ko icyerekezo cy’Igihugu ari ukuzarandura burundu ruswa bitarenze umwaka wa 2050.
Uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi
Ku rwego rw’Isi, Denmark ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa n’amanota 89%, ikurikirwa na Finland ifite amanota 88%, Singapore ifite 81%, New Zealand na yo ikagira 81%, mu gihe Norway, Sweden na Switzerland zinganya amanota 80%.
Ku mwanya wa nyuma, TI yagaragaje ko ibihugu bya Somalia na Sudani y’Epfo ari byo bifite amanota make kurusha ibindi, aho byombi bifite amanota 9%.
Ku rwego rw’Isi, impuzandengo y’amanota ya CPI ni 42%, aho raporo igaragaza ko ibihugu 122 muri 182 byakoreweho ubushakashatsi bifite amanota ari munsi ya 50%, bigaragaza ko ruswa ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku Isi.
Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite impuzandengo y’amanota 32%, mu gihe Umugabane w’u Burayi ufite impuzandengo ya 64%.
Transparency International igaragaza ko ibihugu bifite amanota ari hejuru ya 71%, akenshi biba bifite demokarasi isesuye, mu gihe ibifite amanota 47% bigaragara nk’ibifite demokarasi iri ku rwego ruringaniye, naho ibifite amanota ari munsi ya 32% bigafatwa nk’ibidafite demokarasi ihamye.
Ibihugu bifatwa nk’ibigendera kuri demokarasi bikomeje kugaragaramo kwiyongera kwa ruswa
Muri uyu mwaka, impuzandengo y’amanota ya CPI ku rwego rw’Isi yagabanyutse ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi ishize, igera ku manota 42%. Ibi bigaragaza ko ibihugu byinshi bikomeje kunanirwa kugenzura no kugabanya ruswa mu nzego za Leta.
Raporo igaragaza ko umubare munini w’ibihugu 122 muri 182 byakoreweho ubushakashatsi byabonye amanota ari munsi ya 50%, bikagaragaza ko ruswa ikiri ikibazo gikomeye muri ibyo bihugu.
Byongeye kandi, TI igaragaza ko umubare w’ibihugu bifite amanota ari hejuru ya 80% wagabanyutse cyane: uvuye ku bihugu 12 byariho mu myaka icumi ishize, ugera ku bihugu bitanu gusa mu 2025.
By’umwihariko, raporo igaragaza icyerekezo giteye impungenge aho ibihugu bifatwa nk’ibigendera kuri demokarasi bikomeje kugaragaramo kwiyongera kwa ruswa nk’uko abaturage babituye babigaragarije abashakashatsi.
Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (amanota 64%), Canada (75%) na New Zealand (81%), kimwe n’ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi birimo Ubwami bw’u Bwongereza bwagize 70% n’u Bufaransa bufite 66% na Sweden yagize 80%, aho na ho hagaragara igabanyuka ry’amanota ugereranyije n’imyaka yashize.

