U Rwanda rwatangaje ko rwagize abarwayi ba malariya barenga 160 000 mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2025, nk’uko bigaragazwa n’imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) binyuze muri gahunda yo kurwanya malariya, aho igihe cy’imvura cyateye ubwiyongere bw’ahororokera imibu itera iyo ndwara.
Iyo mibare igaragaza ko muri Nzeri hagaragaye abarwayi 114 804, mu Ukwakira 165 854, naho mu Ugushyingo hakaba 162 020.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe malariya n’Indwara zititabwaho cyane muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yagize ati: “Ubusanzwe kuva muri Nzeri kugeza muri Mutarama, ubwandu bwa malariya buba buri hejuru cyane bitewe n’imvura.”
Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zongereye ibikorwa byo gutera imiti yica imibu mu nzu hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2025, mu Mirenge 28 ifite ikibazo gikomeye cya malariya yo mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Nyagatare, bigera ku bantu 1 031 676, mu rwego rwo kugabanya ubwandu.
Dr Mbituyumuremyi yavuze ko iyo gahunda izakomeza no muri uyu mwaka, aho hateganyijwe kongera guterwa imiti yica imibu mu nzu hagati ya Gashyantare na Werurwe mu Mirenge ifite ikibazo gikomeye ya malariya yo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Rulindo, Nyamasheke, Karongi na Rusizi.
Yongeyeho ko inzitiramubu na zo zizatangira gutangwa hagati ya Gashyantare na Kamena mu Mirenge ifite umubare uri hejuru w’ubwandu bwa Malariya.
U Rwanda rwatangiye kandi ibiganiro bigamije kwinjiza urukingo rwa malariya muri gahunda y’Igihugu yo gukingira. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gahunda z’Inkingo muri RBC, Hassan Sibomana, yavuze ko iyo gahunda ikiri mu ntangiriro kandi ko nta rukingo na rumwe ruratoranywa. Iyo ruzaba rwemejwe, ruzatangwa binyuze muri gahunda isanzwe yo gukingira.
Dr Mbituyumuremyi yagize ati: “Muri Mutarama 2025, Guverinoma yazanye imiti mishya ya malariya irimo dihydroartemisinin-piperaquine na artesunate-pyronaridine. Ubu iraboneka mu bigo nderabuzima no ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima mu baturage, ikoreshwa hamwe na Coartem hakurikijwe gahunda yo kuyitanga.”
Yasabye abaturage gukomeza kwitwararika, avuga ko n’utuziba duto tw’amazi dushobora kororeramo imibu. Yagiriye abantu inama yo gutwikira ibikoresho bibikamo amazi, gusukura amapine ashaje n’udupfuko tw’indabo, gufungura imiyoboro y’amazi yafunze, gutema ibyatsi n’ibihuru, ndetse no kurara buri gihe mu nzitiramubu.