U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyarwanda 382 zo mu miryango 106 zaje ziturutse mu bice bya Masisi, Walikare, Rutshuru aho umutwe wa FDLR wari warabafashe bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Impunzi ziganjemo abagore, abana n’abasaza bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025 baherekejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche.
Zikigera ku mupaka uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma muri RDC, zakiriwe n’inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo iz’umutekano, abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’inzego zibanze.
Pierre Gahababo umwe mu bageze mu Rwanda, yavuze ko akomoka mu yahoze ari Komini Rwerere akaba yageze mu Rwanda aturutse i Karuba muri Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Avuga ko yari abayeho mu buzima bwo guhinga mu rwego rwo gushaka igitunga umuryango we.
Ati: “Abatware bajyaga badukoresha imirimo ariko njye nabaga ku mutware witwa Ngabo, nkajya nirirwa nahirira inyana ze, akampa imirima nkahinga mu bikuyu ubwo mbonye umugore wanjye amaze gupfa, nibwo mpisemo gutaha.”
Gahababo avuga ko gutinda gutaha mu gihugu cyamubyaye byaturutse ku byo babwirwaga n’abagize umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Agira ati: “Twatekerezaga gutaha, bwa bugome bw’ububandi bw’abantu bari muri Congo, bati imugenda tuzabicira mu nzira.”
Wazalendo na FDLR ni bo bababuzaga gutaha ariko kuko ngo ageze mu Rwanda yizeye umutekano, akishimira iterambere yabonye akihagera.
Nzamugura Izabayo waje aturutse i Kambure muri Masisi akaba yaravukiye i Gatoyi muri RDC nyuma y’aho nyina yamugeranye muri Congo amutwite.
Yishimiye gutaha mu Rwanda n’ubwo umugabo we yitabye Imana ariko ngo arajya muri benewabo w’umugabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yabahaye ikaze abizeza ko aho bazajya mu duce bavukamo naho bazakirwa n’ubuyobozi bityo nabo bagashyirwa mu cyerekezo cy’igihugu.
Yagize ati: “Mwahisemo neza gutaha kuko imyaka mumaze hanze y’u Rwanda, ubwo mugeze iwanyu mugiye kubibona ko iriya myaka mwakoreye mu gihombo.
Murahita mubibona mutaragera no mu rugo iwanyu, mugiye kubona ukuntu Leta y’u Rwanda ikunda abaturage, mugiye kwinjira mu mabisi meza.
Kuva uyu munsi kuzagera mugeze iwanyu muzaba mwitaweho na Leta, muzahita mubona umutekano, muzahita mubona ko Leta yacu yashyize umuturage ku isonga, bikaba bitandukanye n’aho mwari muri, kuko mumaze igihe mubwirwa n’abantu biyitirira kubakunda, biyitirira kubahangayikira ariko nyuma yabyo hari ikindi kibiri inyuma.”
Meya Mulindwa avuga ko ibyo babikoraga bashaka kubashyiramo ubwoba, kubabwira ngo nimugume hano kugira ngo bo bakomeze kubona impamvu yo kubayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasobanuriye Abanyarwanda bagarutse mu gihugu cyabo ko u Rwanda rwavanyeho ubuhunzi ahubwo ngo rwashyize imbere imibereho myiza y’abaturage, ubutabera kandi ngo umuco wo kudahana utakiri mu Rwanda.
Abanyarwanda bageze mu Rwanda barakomereza mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Amafoto: Yves Mukundente