U Rwanda rwakiriye abimukira 7 bavuye muri USA
Politiki

U Rwanda rwakiriye abimukira 7 bavuye muri USA

ZIGAMA THEONESTE

August 28, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwakira abimukira 7 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  (USA), baje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yasinywe muri uyu mwaka wa 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabihamije kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025, agira ati: “Itsinda rya mbere ry’abantu barindwi ry’abimukira, bageze mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama hagati.”‎‎

Makolo yavuze ko muri abo bimukira batatu bifuza gusubira mu bihugu byabo by’amavuko, mu gihe bane basigaye bashaka gukomereza ubuzima bwabo mu Rwanda,  bakora ibikorwa bibateza imbere. Icyakora ibihugu bakomokamo ntibyatangajwe.‎‎

Yongeyeho ati: “Hatitawe ku byo bakeneye byihariye, buri wese muri abo azahabwa ubufasha bukwiriye n’inkunga ya Guverinoma y’u Rwanda yo gucungirwa umutekano”.‎‎

Yavuze ko abo bimukira bashyirwa mu bigo by’ubutabazi mpuzamahanga kandi bagasurwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) hamwe n’ibigo bitanga ubufasha mu mibereho y’abaturage mu Rwanda.‎‎

Ku busabe bwa Washington, u Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera ku 250 baturutse muri Amerika.‎‎

Muri ayo masezerano, u Rwanda rwemeye gufasha  buri muntu wese uzashyirwa muri iyo gahunda kandi abemejwe bazahabwa amasomo y’imyuga ibateza imbere, ubuvuzi, n’ubufasha bwo kubona aho kuba.‎

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA