U Rwanda rwakiriye abari abarwanyi ba FDLR n’abasivili 14
Amakuru

U Rwanda rwakiriye abari abarwanyi ba FDLR n’abasivili 14

ZIGAMA THEONESTE

January 24, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abarwanyi umunani bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uzwi nka CRAP, hamwe n’abasivili batandatu bawufashaga mu bikorwa byawo.

Ni igikorwa cyabaye  ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama ku Kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, giherereye mu Karere ka Musanze.

Komiseri mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Gusubiza mu Buzima busanzwe no Kwinjiza mu Muryango Nyarwanda abahoze ari abarwanyi (RDRC), Jean-Marie Vianney Gatabazi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.

Yagize ati: “Twakiriye Abanyarwanda 14 barimo abasirikare umunani bo mu mutwe wa CRAP uyobowe na Lt Col Guillaume wa FDLR, undi umwe wo mu mutwe wa Nyatura, ndetse n’abasivili batandatu barimo abafashaga FDLR mu bikorwa bya gisirikare no mu kwamamaza icengezamatwara ryayo.”

CRAP ni umutwe wihariye wa FDLR ushinzwe ibikorwa by’ubutasi n’ibitero, ukorera mu mutwe wa gisirikare wa FDLR uzwi nka FOCA. Uyu mutwe umaze igihe ushinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba byibasira Abanyekongo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi no kwambuka umupaka ugatera u Rwanda, wica abasivili ndetse ukangiza imitungo yabo.

Gatabazi yavuze ko iri tsinda ryiyongereye ku bandi 19 bari bakiriwe kuri icyo kigo umunsi wabanje, aho 13 muri bo ari abahoze ari abarwanyi ba FDLR, mu gihe batandatu ari abagize imiryango yabo.

Uwo muyobozi yakomeje asobanura ko iryo tsinda ryabanje, ryakiriwe ku wa 20 Mutarama.

FDLR, umutwe w’iterabwoba ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa, washinzwe hagati mu mwaka wa 2000 n’ingabo zahoze ari iza  Leta y’u Rwanda (EX FAR) n’imitwe yitwaje intwaro yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutwe washingiwe i Lubumbashi, umujyi wa kabiri munini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu ku mupaka na Zambiya.

Mu gihe kirenga imyaka makumyabiri, uyu mutwe w’iterabwoba wakomeje guhabwa ubufasha na  Kinshasa, ugaba ibitero byambukiranya umupaka bigabwa ku Rwanda, ndetse unagira uruhare mu kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo batuye muri RDC.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwakomeje gusaba ko uyu mutwe wamburwa intwaro, by’umwihariko ko kuri ubu urwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA