U Rwanda rwakiriye Francois Gasana ukekwaho Jenoside woherejwe na Norvege
Ubutabera

U Rwanda rwakiriye Francois Gasana ukekwaho Jenoside woherejwe na Norvege

KAYITARE JEAN PAUL

August 8, 2025

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda François Gasana wiyise Franky Dusabe, woherejwe n’Igihugu cya Norvege kuza kuburanira mu Nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Gasana w’imyaka 53 yari umunyeshuri akaba yarabaga mu yahoze ari Segiteri ya Ndaro, ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu mwaka wa 2007, Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange, ahanishwa igifungo cy’imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gasana yavukiye mu yahoze ari Selire ya Bitabage, Segiteri ya Ndaro, ubu ni mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burashimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera za Norvege, mu kurwanya ibyaha muri rusange, ndetse n’uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Norvege ni kimwe mu bihugu bitanga umusanzu ukomeye mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bandi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside icyo gihugu kimaze kohereza mu Rwanda harimo Charles Bandora wari umwe mu bacuruzi bakomeye bakoresheje ububasha bari bafite mu kwenyegeza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo Bandora yari akurikiranyweho gutera inkunga imyitozo y’Interahamwe zishe Abatutsi mu Bugesera, akaba na we ashinjwa kwica abasaga 400 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ruhuha.

Binavugwa kandi ko uretse kwica abandi bacuruzi bagenzi be, Bandora woherejwe mu Rwanda mu 2013 yanabasahuye imitungo y’abarimo Ezedkiel Mugenzi na Gracien Murangira.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA