Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, u Rwanda rwakiriye imiryango 101 y’Abanyarwanda igizwe n’abantu 314, yatahutse ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) inyura ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu.
Abo baturage, biganjemo abagore n’abana, bakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Bamwe mu bagize iryo tsinda ni bwo bwa mbere bari bageze mu Rwanda, aho bamwe bari bamaze imyaka irenga 30 basiragira mu mashyamba ya Congo.
Bavuze ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo bari babafashe bugwate ngo batabasha kuva mu mashyamba ya Congo, babatera ubwoba cyangwa bababeshya ko u Rwanda rutekanye.
Icyo gikorwa cyo gutaha gishingiye ku masezerano yo gukomeza gucyura impunzi, yemejwe mu nama yabereye i Addis Abeba muri Kamena, yahuje u Rwanda, RDC na UNHCR ku bijyanye no gucyura ku bushake impunzi.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, abo batahutse bajyanywe mu kigo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi aho bazabanza kwakirirwa by’agateganyo mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.
Icyo gikorwa cyo gutaha kwabo cyiyongera ku bandi barenga 4,000 bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025, bituma umubare w’abamaze gutahuka kuva mu 1994 ugera kuri miliyoni 3.5, nk’uko Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ibitangaza.