U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 164 baturutse muri Libya
Imibereho

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 164 baturutse muri Libya

SHEMA IVAN

February 26, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye irindi tsinda ry’impunzi n’abimukira 164 baturutse muri Libya, basaba ubuhungiro.

Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2026. Barimo Abanya-Eritrea 19, abo muri Sudani 143, Umunya-Ethiopia umwe n’Umunya-Sudani y’Epfo umwe.

Impunzi zakiriwe zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni amasezerano yongerewe ku wa 23 Kanama 2024, aho yashyizweho umukono n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Rtd Gen Maj Charles Karamba.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n’amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Imibare yo kuva mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira bakabakaba 3.000. Muri bo, abasaga 2.500 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu birimo Suède, Canada, u Buholandi, u Bubiligi, Amerika n’ibindi.

Benshi muri izi mpunzi ni izikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.

Abaturutse muri Libya bakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA