Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku bufatanye n’ihuriro ry’abikorera mu rwego rw’ingufu (EPD), Urwego rw’Igihugu rushinnzwe iterambere (RDB) n’abandi bafatanyabikorwa, yakiriye inama n’imurikabikorwa bya 5 byibanda ku guteza imbere ingufu zisubira hagamijwe iterambere rirambye.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2025 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira ahazaza h’urwego rw’ingufu muri Afurika: Guhanga ibishya, inzibacyuho n’ubuziranenge mu kubungabunga ibidukikije.”
Iyo nama iteranye mu rwego rwo kongera kugaragaza umuhate wa Leta mu guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije kandi zirambye, zishingiye ku kwihutisha iterambere ririmo bose.
Ni igikorwa gikomeye gihuza abayobozi mu rwego rwa politiki, abashoramari, inzobere mu bushakashatsi, urubyiruko, n’abashoramari mpuzamahanga, bagamije kuganira no gusangira ubumenyi ku buryo Afurika yakwihutisha inzira yayo mu guhindura urwego rw’ingufu rugana ku zisubira.
Imurikabikorwa rizitabirwa n’abamurika barenga 10 baturutse mu Rwanda, bagaragaza udushya mu ngufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ku mazi, ku muyaga, ku bisigazwa by’ibinyabuzima (biomass), uburyo bwo kubika amashanyarazi ndetse n’amakuru y’ikoranabuhanga mu ngufu.
Rizaba urubuga rw’abashoramari mu kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere ubucuruzi bwabo, gushishikariza abantu kongera ishoramari, ndetse no gusangira ubumenyi hagati ya Guverinoma, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yagize ati: “Inama n’imurikabikorwa by’ingufu zisubira byerekana ubushake budacogora u Rwanda rufite mu kubaka ubukungu burambye kandi burengera ibidukikije.
Si uguhishura gusa aho tugeze, ahubwo ni no guteza imbere ubufatanye bushya buzihutisha urugendo rwacu rugana ku mashanyarazi agera kuri bose n’iterambere rirambye.”
Dr. Ivan Twagirashema, Umuyobozi wa EPD, yashimangiye ko uru rubyiruko rw’abikorera ari rwo shingiro ry’ejo hazaza h’ingufu zisubira mu Rwanda.
Yagize ati: “Ubufatanye nk’ubu bwerekana uruhare rukomeye rw’abikorera mu gushyiraho ejo hazaza harambye ku ngufu zisubira mu Rwanda. Duharanira kurema amahirwe azakomeza guteza imbere ishoramari, guhanga ibishya n’iterambere ritagira uwo riheza.”
Iyi nama n’imurikabikorwa bya 5 bihuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bikaba binashimangira umwanya igihugu gifite nk’imbarutso y’iterambere rishingiye ku ngufu zisubira, mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050 ndetse no kugira uruhare mu ntego z’iterambere rirambye muri Afurika zo mu 2063.