Guverinoma y’u Rwanda yakiriye Inama n’Inteko Rusange by’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ibipimo ngenderwaho by’ubuzinenge ku Isi (International Organisation for Standardisation – ISO), aho ibikorwa mu Rwanda bigiye kumurikirwa ubwiza bwabyo.
Ni inama iterana kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, ibera muri Kigali Convention Centre.
Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama ibereye muri Afurika, nyuma y’iyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2019.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko iyi nama izaba urubuga rwo kumurika ubuziranenge, udushya n’ubushobozi bwo guhatana by’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), mu buryo buhuye n’Intego z’Igihugu z’Iterambere (NST2) zigamije kongera ubucuruzi bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga no guteza imbere inganda hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) Raymond Murenzi, yagize ati: “Tushimye cyane kwakira abahanga n’abayobozi mu bijyanye n’ibipimo by’ubuziranenge baturutse impande zose z’Isi. Tuzakira abayobozi mu nzego za Leta, Abayobozi Bakuru b’ibigo by’ibipimo by’ubuziranenge, abayobozi b’inganda n’abashakashatsi.
Ni amahirwe yihariye ku Rwanda yo kwerekana intambwe rumaze gutera mu bijyanye no gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge no mu rwego rw’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda bishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “United for Impact” (Duhurize Imbaraga ku bw’Inyungu Rusange).
Inama ya ISO 2025 izahuriza hamwe abahagarariye ibihugu bisaga 176, barenga 1,000, barimo abahagarariye za Leta, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bikomeye, inzego zishinzwe ibipimo by’ubuziranege, imiryango y’abarengera abaguzi, ibigo by’ubushakashatsi n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Iyi nama ya ISO izwi nk’inama ikomeye cyane ku Isi yiga ku bipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, ihuza abantu bafite uruhare mu gufata ibyemezo, guteza imbere ubucuruzi no kongera udushya n’ubuziranenge mu musaruro n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Murenzi yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye kuganira n’Isi ku ngingo zireba iterambere rirambye kandi rihuriza hamwe bose.
Yagize ati: “Ibiganiro bizibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho imwe muri zo izaba ijyanye no guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga binyuze mu bipimo by’ubuziranenge.
Izindi zizareba uruhare rw’ibipimo mu kurengera ibinyabuzima, uburinganire, ingufu, n’ubuhinzi.”