U Rwanda rwakiriye inzobere 300 zo kurufasha guhangana n’indwara zibasira ubwonko
Ubuzima

U Rwanda rwakiriye inzobere 300 zo kurufasha guhangana n’indwara zibasira ubwonko

ZIGAMA THEONESTE

February 5, 2026

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga y’abahanga mu buvuzi bw’indwara zibasira ubwonko basaga 300, aho baje kurufasha mu bikorwa bitandukanye byo guhangana n’izo ndwara binyuze mu buvuzi n’uburezi ndetse no gufasha mu kongera ubumenyi mu kuzirinda.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 4, yiswe Africa MENA Brain Week, yatangiye kuva tariki ya 5 izageza tariki ya 8 Gashyantare 2026, yitabiriwe n’inzobere zaturutse mu bihugu 15 byo ku Migabane ya Afurika, Aziya, u Burayi n’Amerika.

Abo barimo abaganga b’indwara zo mu mutwe, abavura indwara z’imyakura, ababaga ubwonko, abanyeshuri muri kaminuza z’ubuvuzi, abaforomo, abaganga rusange, ndetse n’abarwayi n’abahagarariye amashyirahamwe y’abarwaye indwara zibasira ubwonko.

Africa MENA Brain Week yatangijwe n’abarimo Prof. Najib Kisani, inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata ubwonko akaba n’umwarimu muri kaminuza y’ubuvuzi mu Mujyi wa Marrakech muri Maroc. Yavuze ko iyo nama igamije guhuza imbaraga mu kurwanya indwara zibasira ubwonko.

Yagize ati: “Twabonye ko guhuza inzobere n’abarwayi bifite agaciro gakomeye. Iyo abaganga baganiriye hagati yabo gusa, hari byinshi batamenya ku bibazo n’ibyifuzo by’abarwayi. Uru ruhare rw’abarwayi rutuma tunoza uburyo bitabwaho, tunabafasha kurwanya akato n’ipfunwe.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zo mu mutwe, mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Darius Gishoma yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwiteze umusanzu ukomeye kuri abo bahanga mu buvuzi bw’indwara zibasira ubwonko.

Yagize ati: “Harimo abaganga bavura indwara zo mu mutwe, abavura imyakura, n’abaganga babaga ubwonko. Ariko abo bose harimo n’abanyeshuri bafatanya mu kuganira ku ndwara zifata ubwonko.”

Muri iyo nama bagaragaje ko hari ibyo abantu bakwiye gukora birinda kwibasirwa n’indwara zifata ku bwonko, harimo kwambara udupfumunwa, iyo ababyeyi batwite bakajya kwa muganga umwana akavuga ari muzima birinda ibibazo abana bajya bagira ku bwonko.

Dr Gishoma yavuze ko kandi abantu bakwiye kwirinda ibiribwa bituma barwara indwara ya Diabete no kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge kuko na byo biri mu bitera indwara zibasira ubwonko.

Yagize ati: “Bifite akamaro kuba  u Rwanda rwakira iyi nama twungurana ubumenyi n’ibiganiro mu kongera ubushobozi haba mu gihugu n’ahandi muri Afurika, mu gukumira izi ndwara zibasira ubwonko.”

RBC igaragaza ko iyi nama ikomeje gufasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kongera umubare w’abaganga, aho abo bahanga bazafasha kwigisha abiga ibijyanye no kuvura indwara zifata ubwonko no gushyira hamwe ibijyanye n’ubushakashatsi ku buzima.

Imibare y’abaganga mu Rwanda ikomeje kwiyongera aho ubu abiga kuvura indwara zifata ubwonko ari 42 bitezweho kuziyongera no ku bandi basanzwe bari mu kazi.

Ni mu gihe RBC igaragaza ko ubushakatsi yakoze mu 2025, yasanze Abanyarwanda 18,6% bafite ibibazo byo mu mutwe, bakaba baragabanyutse ugeraranyije na 2020 aho bari 20%.

Prof. Najib Kisani, inzebere mu buvuzi bw’indwara zifata ubwonko, akaba n’umwarimu muri kaminuza y’i Marrakech muri Maroc, yavuze ko igamije guhuza imbaraga mu kurwanya indwara zibasira ubwonko
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zo mu mutwe Dr Darius Gishoma yashimangiye ko izi nzobere mu buvuzi zigiye gutanga umusanzu ukomeye ku Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA