Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro, hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro AFC/M23, ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko iyo ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’isinywa ry’amasezerano, iyo Minisiteri yagize iti: “U Rwanda rurashima uruhare rukomeye kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza, n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Ibiganiro by’amahoro bya Doha byitezweho kuba imbarutso yo gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, bigira ingaruka zikomeye ku bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo n’u Rwanda.
Benjamin Mbonimpa wari umwe mu bahagarariye AFC/M23 mu isinywa ry’ayo masezerano, yavuze ko ayo masezerano agizwe n’ingingo umunani zitanga icyerekezo cyo gukemura impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Benjamin Mbonimpa yagize ati: “Abaturage bacu rero bakwiye kwihangana mu gihe urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rukomeje.”
Gusa nyuma y’isinywa ry’amasezerano, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko Leta ya RDC yasinye amasezerano ariko ikaba ikomeje kuyarengaho.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nyuma y’umwanya muto amasezerano ashyizweho umukono, Kinshasa yatangiye kurenga ku byo yemeje kuko imitwe bafatanya mu kurwanya AFC M23 yarimo igaba ibitero.
Mu mitwe ifatanya n’ingabo za RDC kugaba ibitero harimo n’uw’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda basize bahekuye igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mutwe ni wo watumye u Rwanda rufata Ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo, ari na zo zatumye rujya mu biganiro na Guverinoma ya RDC byavuyemo isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Kamena 2025.
Uretse amasezerano yasinywe ku wa Gatandatu, ku wa 19 Nyakanga na bwo RDC na AFC/M23 na bwo byari byashyize umukono ku yandi masezerano y’amahame yabaye umusingi w’ibiganiro byagutse bizageza ku masezerano ya burundu.
Gusa impuguke mu bya Politiki zisanga ibitero bikomeje kugabwa ku basivili na Guverinoma n’abambari bayo bishobora kubangamira urugendo rw’amahoro rwatangiye.
Ku wa 14 Ukwakira 2025, impande zombi zari zasinye amasezerano yo guhosha imirwano, ariko mu minsi irindwi gusa ayo masezerano yari yarenzweho kuko indege nto zitagira abapilote zifashishijwe mu gusenya imidugudu yo muri Mikenke.



