Guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyemezo cy’Urugereko rwa 17 rw’Urukiko Mpanabyaha rwa Paris mu Bufaransa rwahamije umwanditsi Charles Onana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, ni bwo umwanzuro w’urukiko watangajwe. Urukiko rwanukatiye igifung cy’iminsi 115 n’ihazabu y’Amayero 1,400 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri.
Urukiko kandi rwategetse Damien Serieyx ufite inzu y’ibitabo yasohoye igitabo cye ihazabu y’Amayero 5000, ni ukuvuga miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe J. P. Olivier, yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye neza icyemezo cyafashwe n’urukiko.
Yagize ati: “Nishimiye icyemezo cy’urugereko rwa XVII rw’Urukiko Mpanabyaha rwa Paris, rumaze kwemeza ko umwanditsi wo muri Cameroon Charles Onana ahamwa n’ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni umwanzuro w’amateka uzaca intege abanyamakuru n’abanditsi bose cyangwa abanyapolitiki b’abahakanyi biganje i Burayi no mu Karere kacu.
Icyaha Charles Onana yahamijwe, nyandiko n’ibiganiro bitandukanye yagiye akora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ari yo yaba yarayiteguye.
Inyandiko ze zagiye ziyoborwa ndetse zikanfashishwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akenshi yanagiye agaragara ashyikiranye n’abanzi b’u Rwanda, cyangwa abahunze Igihugu kubera ibyaha bya Jenoside bari bakurikiranyweho.
By’umwihariko icyaha akurikiranyweho gishamikiye ku gitabo yanditse akacyita “Ukuri ku Bikorwa byabereye aharindwaga n’Ingabo z’Abafaransa byiswe Operation Turquoise, aho yagaragazaga ko amakuru abitswe yivugira ariko agaragaza ibigoreka ukuri kw’ibyabaye bigaragara mu makuru yabitswe kuri ayo mateka.
Icyo gitabo yise “Rwanda, la Vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les Archives Parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ahubwo yakongejwe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana.
Ubwo yari mu kiganiro ‘Tout un Monde’ cya Televiziyo yitwa LCI mu kwezi kwa 10 muri 2019, Charles Onana yavuze ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yigeze ibaho.
Icyo gihe yongeyeho ko nta n’indi Jenoside yabayeho hagati ya 1900 kugeza mu 1994.
Kwibasira u Rwanda kuri Charles Onana byatangiye mu mwaka wa 2002, kuko ari bwo bwa mbere yatangaje inyandiko zishimangira ibivugwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho byagiye bigaragara ko nta bihamya bifatika yabaga afite mu byo yagaragazaga nk’amabanga yahishuye.
Onana ufite imyaka 60 y’amavuko, akomoka muri Cameroun ariko afite ubwenegihugu by’u Bufaransa. Urubanza yarezwemo rwatangiye kuburanishwa tariki ya 7 Ukwakira 2024.