U Rwanda rwakiriye udupfukamunwa miliyoni twatanzwe n’u Bubiligi
Amakuru

U Rwanda rwakiriye udupfukamunwa miliyoni twatanzwe n’u Bubiligi

Imvaho Nshya

August 8, 2022

Ku wa Gatandatu taliki ya 6 Kanama, Leta y’u Rwanda yakiriye impano y’u Bubiligi y’udupfukamunwa dusaga miliyoni.

Utwo dupfukamunwa twazanywe n’indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi yaguye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bikaba biteganyijwe ko tuzakoreshwa n’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu rwego rw’ubuvuzi aho bwanagize uruhare rukomeye mu kunganira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Nko mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze zisaga 196,000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bw’AstraZeneca rwohererejwe na Guverinoma y’u Bubiligi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA