Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahakanye amakuru yatangajwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) avuga ko hari abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatiwe ku butaka bw’icyo gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 03 Mutarama 2026, Nduhungirehe yavuze ko ubutegetsi n’itangazamakuru bya RDC byageze ku rwego ruhanitse mu gucura ikinyoma, yemeza ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda wigeze ufatirwa muri icyo gihugu cyangwa ngo yerekwe itangazamakuru.
Yatangaje ibyo nyuma yuko hari ibitangazamakuru byo muri RDC byavuze ko Ingabo z’icyo gihugu FARDC zerekanye abasirikare barindwi b’u Rwanda n’abasivili umunani baturutse mu bihugu bituranye, bivugwa ko bafatiwe mu mirwano ishyamiranyije izo ngaboo n’inyeshyamba za AFC/M23 mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Agaruka kuri ibyo bikorwa bya RDC Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: ”Nta n’umwe mu bagize Ingabo z’u Rwanda, (RDF) wafatiwe muri Congo cyangwa ngo yerekwe itangazamakuru muri iki gitondo. Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa, na ba nyirabyo ntibabyizera.”
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ari ikinyoma cyacuzwe, mu rwego rwo gushaka kwibagiza abantu ibyakozwe n’uwari Umuvugizi w’Ingabo za FRDC, Sylvain Ekenge uherutse kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu, amagambo y’urwango yibasira Abatutsikazi.
Yahamije ko ifoto y’umwe mu beretswe itangazamakuru i Kinshasa witwa,”Ndayambaje Abuba”, nanone werekanywe ku wa 16 Gashyantare 2024, aho Col Guillaume Ndjike, wari Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, na bwo yavuze ko ari umusirikare wa RDF.
Yagize ati: “Uwo musore yerekanywe mu 2024, yambaye imyenda y’abasivili isa nabi, bavuga ko ari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku butaka bwa Congo. Bari kugerageza gusibanganya amabi ya Ekenge.”
Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko nubwo bagerageza kwikura mu isoni z’ibyo Gen Maj Ekenge yakoze ariko Guverinoma ya RDC iri kwitwara mu buryo bugayitse.
Gen Maj Sylvain Ekenge wahoze ari umuvugizi w’ingabo za RDC, mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo RTBC tariki ya 27 Ukuboza, yagize ati: “Uyu munsi iyo urongoye umugore w’Umututsi ugomba kwitonda cyane, kuko baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, yabyara bakakubwira ngo oya abana bavutse basa! kuko Abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”
Aya magambo ya Ekenge arwanya Abatutsi yakurikiye andi yavuzwe na Jean Claude Mubenga, umwe mu bantu ba hafi ba Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, wavuze ko Abatutsi ari “inyenzi,” “abinjira”, cyangwa “virusi”.
Ayo magambo akaba ahuye neza n’ayakoreshwaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo guhembera urwango ari na yo yatumye ishyirwa mu bikorwa.
Perezida Tshisekedi yigeze kwakira Abanyepolitiki n’abandi bantu, barimo Justin Bitakwira, basabye ku mugaragaro ko Abatutsi bakorerwa ihohoterwa.
Amb. Nduhungirehe kandi ashinja ubuyobozi bwa RDC gushishikariza abantu imvugo z’urwango zigamije kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo, barimo Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu RDC yabaye indiri y’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze bakanategura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukomeje uwo mugambi wo gukomeza kuyikora.
Mu myaka myinshi yashize, FDLR yakomeje gukwirakwiza ihohoterwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside igamije kurimbura Abatutsi bo muri RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.