U Rwanda rwamaganye ibitero bya Isiraheli muri Qatar
Politiki

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Isiraheli muri Qatar

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 11, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar ku ya 9 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze, yashimangiye ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse bikaganisha Isi mu “miyoborere y’akajagari” katigeze kabaho mu bihe byabanje.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Ukwiyongera kw’imirwano nta gusobanuro bifite, kandi Umuryango Mpuzamahanga usa n’uwishimiye ko byakomeza bitamaganwe. Uburyarya no kutita ku nshingano bigaragara mu bihe nk’ibi cyane cyane ku ruhande rw’abanyembaraga, btuma Isi ikomeza kuzahazwa n’akaduruvayo no kubura amajyo.”

U Rwanda rwavuze ko Qatar yagabweho ibitero nk’ibyo mu gihe ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhuza impande zishyamiranye mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika.

Yakomeje igira iti: “Ibyo bikwiriye gushimirwa ku rwego mpuzamahanga no kuzirikanwa. Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta ya Qatar muri ibi bihe bigoye kandi igasaba ko hahoshwa ayo makimbirane ari mu Karere mu buryo bugendera ku mahame, bwihuse kandi bufite umurongo.”

Minisitiri w’Intebe wa Qatar Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yavuze ko hakwiye kubaho igisubizo gihuriweho cy’ibihugu byo mu Kigobe cya Peresi ku bitero bya Isiraheli ku Murwa Mukuru Doha, kuko abayobozi bose bamaganye ubwo bushotoranyi.

Yagize ati: “Hari ugusubiza kuzaba guturutse mu Karere. Uko gusubiza kurimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa bose mu Karere. Twiteze kubonamo ikintu gisobanutse gihagarika Isiraheli ikomeza kudushotora.”

Yakomeje ashinja Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu kuyobora Akarere kose mu kaduruvayo.

Bivugwa ko Isiraheli yarashe kuri Doha ikurikiyeyo abayobozi ba Hamas bari i Doha ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, ubwo bari mu nama baganira ku busabe bwo guhagarika imirwano nk’uko byasabwe na Pwewzida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ibyo bitero byahitanye abantu abantu barindwi, ariko Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse ubwo bwicanyi, mu gihe Qatar yo ivuga ko abashinzwe umutenao babiri baguye muri icyo gitero cyamaganywe n’Isi yose.

Ku wa Gatatu, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macro, yamaganye icyo gitero ubwo yahamagaraga Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Yagize ati: “Ibib bitero ntibyemewe. Ndabyamaganye, kandi nashimangiye ukwiyemeza k’u Bufaransa mu gushyigikira ubusugire n’umutekano wa Qatar.”

Icyo gitero ni kimwe mu bitero byagutse bya Isiraheli birenga imipaka, aho cyabaye icya gatandatu nyuma y’amasaha 72 kikaba kibaye icya karindwi kuva uyu mwaka watangira. Ku wa Gatatu, Isiraheli yishe abantu 35 mu gitero yagabye kuri Yemen.

Naim Kassem, Umuyobozi w’umutwe witwaje Intwaro wo muri Lebanon witwa Hezbollah, yavuze ko igitero kuri Qatar ari imbuzi y’uko nta n’umwe utekanye mu bihugu byo mu kigobe cya Peresi mu gihe Isiraheli yaba yigarazuye imitwe yitwaje intwaro.  

Yakomeje ahamya ko bashyigikiye Qatar yahuye n’ibitero ndetse n’umutwe wa Hamas, yongeraho ko Isiraheli irimo kugerageza kwigarurora ibihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Bivugwa ko Isiraheli ifite umugambi wo kwigarurira burundu ibice yafashe birimo West Bank, Gaza, ibice bya Lebanon, Syria n’Ubwami bwa Yorodaniya.

Ku wa Gatatu Ibitero bya Isiraheli kuri Gaza byahitanye abantu 72 bongereye inzirakarengane zimaze kwicwa zikagera ku 64.656 kuva mu mwaka wa 2023.

Ibitero byaIsiraheli bikomeje kwamaganwa ku Isi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA