U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo muri FIFA Series izabera i Kigali
Amakuru

U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo muri FIFA Series izabera i Kigali

SHEMA IVAN

January 19, 2026

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yisanze mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya mu Irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu ku migabane itandukanye ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi / FIFA (FIFA Series) rizabera i Kigali guhera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.

Tombola y’uburyo ibihugu umunani bizakina iri rushanwa bigabanyije mu matsinda abiri, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa, rwisanze mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya mu gihe Itsinda B rigizwe Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

Iyi mikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo yo ku migabane itandukanye, iri muri gahunda za FIFA za 2023-2027, yo guhuza amakipe adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abona amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, Amavubi nta mutoza afite nyuma yo kwirukana Umunya-Algeria Adel Amrouche wari Umutoza Mukuru kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.

Amavubi yisanze mu itsinda A mu mikino ya FIFA Series izabera I Kigali muri Werurwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA