U Rwanda rwanenze imyitwarire y’u Burundi kuri kandidatire ya Macky Sall ku buyobozi bwa Loni
Politiki

U Rwanda rwanenze imyitwarire y’u Burundi kuri kandidatire ya Macky Sall ku buyobozi bwa Loni

ZIGAMA THEONESTE

March 28, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze u Burundi buyoboye Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU), bwananiwe gushaka ubufasha bw’Afurika yose mu gushyigikira uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, mu guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Tariki ya 3 Werurwe, uhagarariye u Burundi, i New York yamenyesheje Inteko Rusange ya Loni ko Leta y’u Burundi, mu nshingano zayo zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yashyizeho kandidatire ya Macky Sall kuri uwo mwanya ukomeye muri dipolomasi ku Isi.

Amategeko ya Loni ateganya ko umuntu ushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umunyamanyabanga Mukuru, agomba gutangwa na kimwe mu bihugu bigize uwo muryango. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo cyatunguranye ku  bindi bihugu bigize AU, kuko nta biganiro byabanje gukorwa hagati y’umuyobozi wa AU n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X ku wa Gatanu, Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cy’ibihugu 20 bigize AU cyo kwanga gushyigikira uwo mukandida cyari uguharanira kubahiriza amategeko n’imiyoborere myiza, kitashingiye ku kwanga Macky Sall ubwe.

Yagize ati: “Icyemezo cyafashwe uyu munsi nticyari kigamije kwanga kandidatire y’umuntu uwo ari we wese, ahubwo cyari uguhakana uburyo butanoze bwakoreshejwe.”

Nduhungirehe yashinje Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste, ari na we uyoboye AU muri iki gihe, kurenga ku mategeko asanzwe agenga uwo muryango no gufata icyemezo atagishije inama abandi Bayobozi b’Ibihugu by’Afurika.

Yanenze kandi uburyo bwo gushaka kwemeza icyo cyemezo cyo gutanga kanditure ya Sall, hifashishijwe “uburyo bw’ibanga (Silence procedure)” mu masaha 24, aho gutegura inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize AU, ndetse avuga ko byari uburyo bwo gushaka gutegeka ibihugu kwemera icyo cyemezo.

Yagize ati: “Ibi byabaye kenshi cyane ku bihugu byinshi bya AU,” yongeraho ko ibyo ibihugu byanze icyo yise “itegeko rishyizweho ku gahato,” yibutsa AU ko igengwa n’amategeko.

Komisiyo ya AU mu itangazo rigufi yasohoye ku wa 27 Werurwe, yemeje ko uwo mwanzuro utigeze wemezwa kuko ibihugu 20 byawamaganye mbere y’igihe, bityo gahunda yo gushyigikira uwo mukandida irahagarara.

Nubwo Komisiyo ya AU itasobanuye impamvu z’iyo myanzuro, byagaragaye ko hari ukutumvikana mu bihugu bigize uwo muryango ku bijyanye n’uburyo kandidatire nk’izi zigomba gutegurwa no gushyigikirwa.

Guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, umwanya usanzwe uriho António Guterres, bisanzwe bisaba ko habaho ibiganiro byinshi no kumvikana hagati y’ibihugu, cyane cyane iyo Umugabane w’Afurika Ushaka gushyigikira umukandida umwe.

Nduhungirehe yagaragaje impungenge ko uburyo iki gikorwa cyagenze bushobora kwangiza isura ya AU ku rwego mpuzamahanga, ariko anagaragaza icyizere ko bizavamo isomo ku bayobozi mu bihe biri imbere.

Yagize ati: “Ubuyobozi ni ingenzi cyane” agaragaza ko hakenewe kubahiriza amategeko asanzwe mu micungire y’ibibazo bireba Umugabane wose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Olivier J. P. Nduhungirehe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA