U Rwanda rwasabye amahanga gushakira amakimbirane ibisubizo birambye
Politiki

U Rwanda rwasabye amahanga gushakira amakimbirane ibisubizo birambye

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 10, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushora imbaraga nyinshi mu gushaka ibisubizo birambye ibibazo bikurura amakimbirane yugarije ibice bitandukanye by’Isi, aho guhangana n’ingaruka zabyo gusa.

Martin Karoli Ngoga, Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yabigarutseho mu biganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku gusuzuma ahazaza h’uburyo bwose bw’ibikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye.

Muri ibyo biganiro, abahagarariye ibihugu byabo bagaragaje ingorane n’amahirwe ahari mu guharanira kubaka amahoro n’umutekano birambye ku batuye Isi.

Amb. Martin Ngoga yabanje guha icyubahiro abaharanira amahoro batanze ikiguzi kiruta ibindi cy’ubuzima bari mu kazi ko kubungabunga amahoro, anashimira n’abakomeje ubwitange bwo guharanira kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavuze ko ihame ryo kutabogama nka rimwe mu mahame agenderwaho mu kubungabunga amahoro, bigira uruhare mu kubaka icyizere n’icyubahiro cy’aboherezwa mu mahoro ariko ngo si ko bigenda akenshi.

Yagize ati: “Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwahuye n’ibibazo by’amabwiriza adasobanutse zigabanya icyizere cy’ibihugu byakira aboherejwe mu butumwa no mu bandi barebwa n’amakimbirane. Amabwiriza ashyirwaho zikwiye kuba agenwa mbere na mbere no kuba hakenewe umutekano mu bihugu byagizweho ingaruka ndente no kubaturage babyo, aho kuba inyungu ziva hanze.”

Yakomeje avuga ko, ihame ryo kubogama rihababarira cyane kuko aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bisanga bagomba kubogamira mu ruhande runaka, hagamijwe kurinda inyungu zitandukanye no gushaka umuti urambye w’ibibazo bihari.

Ati: “Bitewe n’ibibazo bya Politiki mpuzamahanga no mu Karere, abaharanira amahoro bisanga bagomba kubogama mu makimbirane, ibyo bikaba atari byo haba mu nyurabwenge no mu bunyamwuga. Hakenewe gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane zishingiye ku miyoborere, ruswa, akarengane muri sosiyete, ivangura n’ubukene nka bimwe mu bitera amakimbirane.”

Aha ni na ho yahereye avuga ko gukemura ibyo bibazo bisaba kwiyemeza kugira ngo bibasjhe gukemurwa mu buryo burambye.

“[…] Nk’uko kurenga ibyo bibazo bisaba kwiyemeza, Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gushora imbaraga nyinshi mu gushaka ibisubizo birambye aho guhangana n’ingaruka zabyo gusa.”

Yanaboneyeho gusaba abitabiriye ibyo biganiro kumva ko kurwanya imvugo z’urwango ari ukurinda abasivili kubera ko zibanziriza ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere na Jenoside.

Yakomeje agira ati: “Ariko bihinduka bibi cyane iyo Loni iguye mu mutego w’amakuru y’ibinyoma maze ikayakwirakwiza iyakuye mu bitangazamakuru bitigeze bicukumbura kandi byahinduwe na politiki bigafata uruhande rubogamye.”

Amb. Ngoga yanavuze kandi ko hakenewe kongera gusuzuma ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, kugira ngo ishorwe ahatanga umusaruro.   

Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bufite uruhare rukomeye mu kuyobora icyerekezo cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bufitiwe icyizere kandi bukorwa kinyamwuga.

U Rwanda rwahagarariwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku hazaza h’ubutumwa bw’amahoro

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA