U Rwanda rwasabye Ghana gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF
Politiki

U Rwanda rwasabye Ghana gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

Imvaho Nshya

April 11, 2026

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yashyikirije Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, busaba iki gihugu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha OIF.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, aho Minisitiri Nsengimana yamusangije icyerekezo cya Mushikiwabo cyo guteza imbere umuryango wa OIF, ukarushaho gutanga umusaruro ufatika.

Mushikiwabo Louise ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya Kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye guhatanira manda ya Gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo azakuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014 , aho yayoboye manda eshatu.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azahangana n’abarimo Umunya-Romania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.

Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.

U Rwanda na Ghana biri mu bihugu bine biri kungukira muri gahunda ya OIF yo guhererekanya abarimu bigisha Igifaransa.

Minisitiri Nsengimana Joseph, yasabye Perezida wa Ghana kuzashyigikira Mushikiwabo mu matora ku mwanya w’Umuyobozi wa OIF

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA