Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibihugu bitandukanye ku Isi gushyira mu ngiro ibyo byiyemeje nk’umusanzu wabyo mu kurengera ikirere nk’uko bikubiye mu masezerano ya Montréal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016 (Kigali Amendment).
Amasezerano avuguruye ya Kigali agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone Layer), yemerejwe i Kigali mu Rwanda ku wa 15 Ukwakira 2016 hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs) isohorwa ahanini n’ibikoresho bikonjesha, izwiho kugira uruhare rukomeye mu kongera ubushyuhe bw’Isi.
Mu gutangiza Inama ya 38 ihuza ibihugu byashyize umukono kuri ayo ayo masezerano (MOP38) Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yibanze ku mateka agamije kuvugurura amasezerano ya Montreal, aho yibukije abahagarariye ibihugu ko hashize imyaka 10 u Rwanda rwakiriye inama yafatiwemo icyemezo gikomeye cyo kwemeza ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal rizwi nka ‘Kigali Amendment’.
Yasobanuye ko icyemezo cyafatiwe i Kigali cyagaragaje ko ibihugu bishobora guhuriza hamwe imbaraga bigashakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi, buri gihugu kikitabwaho hashingiwe ku bushobozi n’ibikenewe mu iterambere ryacyo.
Agira ati: “Amasezerano ya Kigali, ari yo [Kigali Amendment] aramutse ashyizwe mu bikorwa byuzuye, yagira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere cyacu no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Isi, ubu ndetse n’ejo hazaza.
Yagarutse ku butumwa bukubiye mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo hemezwaga iryo vugururwa mu mwaka wa 2016 aho yagaragaje umurongo ukwiye kuyobora ibikorwa by’ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Ntabwo dukwiye kunyurwa no kuba hari intambwe ntoya twateye mu gukemura ikibazo kandi dufite ubushobozi bwo kugikemura mu buryo bwa burundu.”
Minisitiri w’Intebe asanga ubutumwa bukubiye muri ayo magambo bukwiye kwibutsa ibihugu ko intsinzi idapimirwa ku masezerano yasinywe cyangwa ibyo byiyemeje, ahubwo ireberwa ku mpinduka ibyo byemezo bigira ku Isi no ku mibereho y’abaturage muri rusange.”
Ku birebana n’ibikoresho bikonjesha, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko gukonjesha ibiribwa, imiti n’ahantu hatandukanye bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigamije gutuma abantu bagira ubuzima bwiza gusa, ahubwo ko ari ingenzi ku buzima, agaciro ka muntu, amahirwe y’ubukungu no kurwanya ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Yagarutse ku ngero z‘abahinzi, avuga ko kubona uburyo bwizewe bwo kubika umusaruro mu bukonje bishobora gutuma imbuto n’ibindi bihingwa basaruye bigera ku isoko bitarangirika.
Ati: “Uburyo bwiza bwo gukonjesha ni ingenzi mu kubika inkingo n’imiti y’ingenzi kugira ngo bigere no ku baturage bayikeneye batuye mu Turere twa kure. Ikindi, kubona serivisi zizewe zo gukonjesha biracyari ingorabahizi kuri miliyoni z’abantu, cyane cyane muri Afurika, aho amashanyarazi akiri make ikindi ntaboneka neza mu buryo buhoraho.”
Kubakenera serivisi zo gukonjesha, yavuze ko uko abantu bakenera serivisi zo gukonjesha bagenda biyongera, bityo ibihugu bisabwa gushaka uburyo bwo kubigeraho bidahungabanyije ibidukikije, hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu nke kandi ritangiza ikirere.
Asobanura impinduka zirebana no gukonjesha, Minisitiri w’Intebe yavuze ko impinduka mu bijyanye no gukonjesha zitagomba kugarukira gusa ku gusimbuza ikoranabuhanga rishaje irishya, ahubwo zigomba kujyana no kubaka ibikorwa remezo, kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi no guteza imbere inganda zishobora gutanga ibisubizo mu buryo birambye.
Ati: “U Rwanda ruzashyira mu bikorwa iyi ntego binyuze mu bikorwa birimo Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu Guteza Imbere Ikoranabuhanga ryo Gukonjesha mu buryo Burambye no Kubika Ibicuruzwa ahantu hakonje.”
Icyo kigo nyafurika cy’icyitegerezo mu guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyatangijwe mu Rwanda gifite icyerekezo cyo gufasha Afurika mu rwego rw’ubushakashatsi n’amahugurwa.
U Rwanda rusanga ibikorwa nk’ibyo bifasha ibihugu kubaka ubushobozi bwabyo kugira ngo bishobore kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gutanga serivisi zo gukonjesha mu buryo burengera ibidukikije.
Ubufatanye bw’ibihugu ni ingenzi
Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi yibukije akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga, avuga ko nta gihugu cyakemura ibibazo byugarije Isi cyonyine.
Ati: “Ubufatanye bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (South-South Cooperation) n’ubundi bufatanye mpuzamahanga ni ingenzi mu guhuriza hamwe ubumenyi, ubushobozi, umutungo n’uburambe.”
Akomeza avuga ko ubwo bufatanye bukwiye gutuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare mu gufata ibyemezo no kuyobora impinduka zigamije gukonjesha mu buryo burambye, aho kuba ibyo gusabwa gusa kumenyera ikoranabuhanga n’imikorere byashyizweho n’abandi.
Yasabye abayobozi bari muri iyo nama ya MOP38 kurenga ku byo amasezerano abasaba by’ibanze, bagaharanira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ku gihe kandi mu buryo burambye.
Yakomeje agira ati: “Imyaka 10 iri imbere ikwiye kurangwa n’ibikorwa bifatika n’umusaruro ugaragara, aho kuba imvugo n’imihigo yonyine. “Dukwiye gutera intambwe ifatika irenze ibisabwa, duharanira kugera ku bishoboka.”
