Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe mu nama y’iminsi ibiri yo ku rwego rwa ba Minisitiri, yiga ku butwererane bw’u Burusiya n’Afurika iteraniye mu Mujyi wa Sochi ukora ku Nyanja y’Umukara muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J. P. Nduhungirehe, ni we waserukiye u Rwanda muri iyo nama igamije kurushaho kekwimakaza umubano w’u Burusiya n’ibihugu by’Afurika, nk’amahirwe arenga ibihano by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Minisitiri Nduhungirehe ari mu basaga 1,500 bitabiriye iyo nama, barimo ba Minisitiri 45 bahagarariye ibihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika.
Iyo nama yateranye ishingiye ku nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yabaye mu mpeshyi ishize yiga ku bufatanye bw’u Burusiya n’Afurika, aho Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yiyegereje abayobozi b’Afurika abizeza ko yiteguye kwagura umubano mu bya Politiki ndetse n’ubucuruzi.
Mu bitabiriye iyo nama kandi harimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi ku mpande zombi kandi biyemeje ko bazakomeza gukora iyo nama ku buryo buhoraho nk’uko byashimangiwe n’Umujyanama wa Perezida Putin, Anton Kobyakov.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Maria Zakharova yavuze ko iyi nama yanenze uburyo u Burusiya bwahawe akato mu ruhando mpuzamahanga.
Yanashimangiye ko kandi u Burusiya bwagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’Afurika mu buryo bwihariye aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yagiye agaruka ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye na buri gihugu cy’Afurika.
U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutanga umutekano mu bihugu by’Afurika, aho bumaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibihugu 33.
U Burusiya busanga ari ingenzi cyane kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika.