Mu Nama Mpuzamahanga ya 9 ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD9), iri kubera i Yokohama mu Buyapani, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko itazatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika no hanze yayo.
Ni ubutumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavugiye mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro n’Umutekano: Guharanira Agaciro n’Umutekano bya Muntu.”
Yashimiye amahirwe yahawe yo kuvuga ku ngingo y’amahoro n’umutekano mu gihe u Rwanda rwiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano mu Karere.
Ati: “Afurika n’Isi muri rusange, biri mu mayirabiri akomeye. Ibibazo bihari by’ubukungu, ibya politiki n’ibyerekeye imihindagurikire y’ibihe byagize ingaruka zishishana ku mugabane wacu.”
Yavuze ko ibyo byongereye ingorane n’imbogamizi ku iterambere, bityo amahoro n’umutekano bikaba bizakomeza kuba umusingi wo kubakiraho ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ati: “Nk’Umugabane, twateye intambwe zigaragara zigana mu cyerekezo kizima. Ndagira ngo ngaruke ku Kigega Nyafurika cy’Amahoro cyageze ku ntego yo gukusanya miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika, yiganjemo ubwitange bw’urwego rw’abikorera.”
Aha ni ho yahereye ashomangira ko u Rwanda rwiyemeje kutazatezuka ku kuba umufatanyabikorwa w’amahoro muri Afurika, aho rutanga ubutabazi busesuye kandi bwibanda ku mutekano w’abasivili.
Ati: “Ku busabe bw’ibihugu dufatanya, twohereje ingabo muri Repubulika ya Santarafurika na Mozambique, kandi dukomeje gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Santarafurika. Izo ngero zishimangira imbaraga Igihugu cyanjye gishyira mu kwiyemeza gushaka ibisubizo nyafurika ku bibazo bya Afurika.”
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku Masezerano ya Kigali yo kurinda Abasivili yasinywe mu 2015, akomeje kuyobora imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hibandwa ku mutekano w’abasivili.
Yakomoje kandi ku buryo imiryango y’ubukungu yo mu Karere ishobora kugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano, ifatanya mu gushakira umuti impamvu shingiro z’umutekano muke.
Yagarutse ku rugero rw’ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) biyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu rugendo rushyigikira igisubizo kirambye ku mahoro n’umutekano muke Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati: “Izo mbaraga zikomeje gushyigikirwa n’inzira ya dipolomasi y’Amasezerano y’Amahoro ya Washington (hagati y’u Rwanda na RDC) ndetse n’Ibiganiro bya Doha (hagati ya RDC na AFC/M23).”
Yavuze kandi ko u Rwanda rwizera mo intego yo gucecekesha imbunda ishobora kugerwaho mu myaka 10, ariko habanje gukemurwa ibibazo birimo impamvu shingiro z’amakimbirane, ibibazo biri mu miyoborere, ruswa, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inama ya TICAD yatangiye ku wa Gatatu tariki 20 ikazasoza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025.