U Rwanda rwashimiwe kuba ingenzi kuri Mozambique
Politiki

U Rwanda rwashimiwe kuba ingenzi kuri Mozambique

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 24, 2025

U Rwanda rwashimiwe kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Mozambique binyuze mu bufatanye butanga umusaruro ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare ndetse no mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. 

Byagarutsweho na  Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, washimangiye ko abaturage ba Mozambique bakomeje kuryoherwa n’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bituma abaturage bari barahunze basubira mu byabo. 

Mu kwezi ka Nyakanga 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, yatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba byari bimaze gushinga imizi mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zafashije kwirukana ibyihebe mu bice byari byarigaruriye, ibihumbi amagana by’abaturage barahunze ibyabo n’ibikorwa by’iterambere byarahagaze. 

Kuri ubu Guverinoma ya Mozambique yishimira ko abaturage basubiye mu byabo n’ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa, imbaraga zikaba zirimo gushyirwa mu gukurikirana ibyihebe aho byagiye bicikira hose. 

Yashimangiye ko ibyo bikorwa byo guhashya iterabwoba bakomeje gufatanya bizarushaho kurandura burundu ubwigomeke mu gihugu. 

Yongeye gushimira umuhate w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gufasha abaturage ba Mozambique binyuze mu kubacungira umutekano no mu bikorwa by’iterambere. 

Uretse ibikorwa by’umutekano bafatanya, Minisitiri Cristóvão yavuze kandi ko Mozambique n’u Rwanda bifitanye ubutwererane mu zindi nzego za gisirikare zirimo amahugurwa no guhererekanya amakuru y’ubutasi.

Yagize ati: “Ikibazo duhuriyeho mu Karere ni iterabwoba, dukwiye gufatanya mu kurirwanya.”

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Minisitiri  Maj. Gen. Cristóvão agaragiwe n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, CP Fabião Pedro Nhancololo.

Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yakomoje ku musanzu w’u Rwanda ku iterambere rya Mozambique ubwo basuraga ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025. 

Bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. 

Nanone kandi, izo ntumwa za Mozambique zagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba Minisiteri y’Ingabo ndetse n’aba RDF. 

Abo bashyitsi bahawe amakuru ku miterere y’umutekano mu Karere harimo n’umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.

Nyuma y’ibyo biganiro, Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume yabwiye itangazamakuru ko urwo ruzinduko rwibanda ahanini ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane bwa Mozambique n’u Rwanda mu bya gisirikare.

Ku munsi w’ejo kandi abo bashyutsi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwwa Jenoside rwa Kigali, banasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA