U Rwanda rwashimiye Isiraheli yarukomeje mu Kwibuka 32
Politiki

U Rwanda rwashimiye Isiraheli yarukomeje mu Kwibuka 32

KAMALIZA AGNES

April 10, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Leta ya Isiraheli yageneye Abanyarwanda ubutumwa bwifatanya na bo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick yashimiye Isiraheli nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli Gideon Sa’ar ku murongo wa telefoni.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Urakoze Gideon Sa’ar ku bw’ubutumwa bwo kwifatanya natwe mu bihe byo kwibuka 32 ndetse n’ibiganiro byiza twagiranye, aho twaganiriye ku bibazo by’umutekano mu Turere twacu twombi. Niteguye kurushaho kwimakaza umubano wacu binyuze mu biganiro bihoraho ndetse no kugenderana.”

Isiraheli yagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko icyo gihugu kizakomeza gushimangira ubushuti gifitanye n’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri Nduhungirehe, Gideon Sa’ar yamugaragarije ko Igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka.

Mu butumwa Gideon Sa’ar yashyize ku rubuga rwa  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyiza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Nagaragaje ko mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Isiraheli twifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yagaragaje ko yatumiye mugenzi we w’u Rwanda mu ruzinduko muri Isiraheli, mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubucuti bw’Ibihugu byombi.

Yongeyeho ko baganiriye ku bibazo by’umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibiri mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati aho Isiraheli iherereye.

Minisitiri Gideon yashimangiye ko ‘ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran’ butagomba gukora intwaro kirimbuzi n’ibikoresho bikoreshwa mu kuzikora kandi bigakorwa mu mahoro binyuze mu biganiro.

Isiraheli yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe ku wa 07 Mata, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abasaga miliyoni bishwe mu mezi atatu gusa.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bwumvikane n’ubushuti, ndetse bisangiye amateka aho Isiraheli yibasiwe na Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1939 na1945, yasize abagera kuri miliyoni 6 bishwe.

Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye bwihariye mu kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira Jenoside n’igisa na yo cyose.

U Rwanda rwashimiye Isiraheri yageneye ABanyarwanda ubutumwa bubakomeza mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA