Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025, u Rwanda rwasubije imodoka eshanu zari zaribwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Izi modoka zafatiwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uwa Rusumo uruhuza na Tanzania n’uwa Bugarama uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bihe bitandukanye zinjira mu gihugu.
Igikorwa cyo gusubiza izi modoka cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
RIB yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL muri RIB, Antoine Ngarambe, na ho Polisi y’Afurika y’Epfo yari ihagarariwe na Lt. Col. Brian Butana Mashingo, ushinzwe ishami ryo kugenza ibyaha byerekeranye n’ibinyabiziga.
U Rwanda rukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) binyuze mu Biro Bikuru byayo (NCB) byo ku rwego rw’Igihugu biherereye i Kigali mu guhererekanya amakuru y’ibyaha, gutanga umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu.
Ibyo biro ni byo bihuza Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’u Rwanda n’ibindi bihugu bikorana na Interpol ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwayo binyuze mu buryo bwo guhanahana amakuru bwiswe I-24-7.
Ibyo biro kimwe no mu bindi bihugu, ni wo mutima wa Interpol kandi ni na byo biyifasha gutanga umusaruro ufatika mu kurwanya ibyaha ku Isi.
Ibyo biro bihererekanya amakuru hatitawe ku bindi bibazo bya Politiki bishobora gutandukanya ibihugu, maze bagafatanya gukora iperereza rihuriweho ibyaha n’abanyabyaha baba barahungiye mu mahanga, bagahana amakuru atuma buri gihugu cyungukira mu gutanga ubutabera busesuye.
Ubu bufatanye n’u Rwanda bwatangiye mu mwaka wa 1974, bukaba burimo gutanga ubushobozi, guhererekanya abanyabyaha, gusubiza ibicuruzwa cyangwa imitungo yibwe n’ibindi.
Abakozi b’Abanyarwanda b’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko bahabwa inshingano muri Interpol kandi bakagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye binyuze mu guhererekanya amakuru y’ubutasi n’iperereza.


