U Rwanda rwashyikirije AU inyubako y’Icyicaro gikuru cya AMA
Ubuzima

U Rwanda rwashyikirije AU inyubako y’Icyicaro gikuru cya AMA

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 1, 2024

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, Leta y’u Rwanda yashyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), inyubako y’icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika gitsura Ubuziranenge bw’Imiti (African Medicines Agency/AMA).

Iyo nyubako yuzuye mu Mujyi wa Kigali rwagati ifite amagorofa umunani, ikaba yamurikanywe n’imodoka zizifashihswa n’abakozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ndetse na Minata Samate Cessouma, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Iterambere ry’Umuryango.

Icyicaro gikuru cya AMA gifunguwe ku mugaragaro nyuma y’uko ku wa 10 Kamena 2023, Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo kwakira icyo kigo.

Iki kigo gifite inshingano zo gushyiraho amategeko n’amabwiriza ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ubuziranenge bw’imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikorerwa ku mugabane w’Afurika ndetse no koroshya ikwirakwizwa ryabyo.

Imurikwa ry’inyubako cy’icyicaro gikuru risobanuye ko icyo kigo cyashyizweho n’umwanzuro watowe n’Inteko Rusange ya AU muri Gashyantare 2019, rishimangira ko imikorere yacyo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda rwatoranyirijwe kwakira icyicaro gikuru cy’icyo kigo mu Nama Nshingwabikorwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia mu 2022.

AMA ni ikigo cyihariye cyitezweho koroshya ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika bikazatanga umusaruro wo kugera ku mutekano usesuye mu buvuzi.

Ibihugu byinshi bibarizwa muri AU harimo n’u Rwanda, byemeje amasezerano ashyiraho icyo kigo ndetse binatanga inyandiko zabyo zishyigikira uwo mwanzuro muri Komisiyo ya AU.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko iki kigo kizagatanga umusanzu ukomeye mu kubaka icyizere cy’ubuziranenge bw’imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikorerwa ku mugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Yemeza ko kizanafasha mu kwimakaza ubutwererane bw’inzego z’ubuvuzi ku mugabane no hanze yawo ari na byo bizoroshya ikwirakwizwa ry’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika ku yindi migabane.

Iki kigo kinitezweho gufasha inzego zishinzwe ubuziranenge bw’imiti muri buri gihugu cy’Afurika gukorera ku rwego ruhanitse mu guharanira ko ibikoresho by’ubuvuzi bitanga umutekano usesuye ku baturage.

Guverinoma y’u Rwanda yishimira kuba yaratanze ikibanza gikoreramo AMA kuko bishimkangira icyerekezo cy’Igihugu cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi mpuzamahanga ku mugabane,

Iki cyicaro gikuru kizaba kirimo ibyangombwa byose bikenewe mu gukora ubugenzuzi harimo za Laboratwari n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA