U Rwanda rwasimbuwe ku buyobozi bw’Inteko y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga Ingufu Zisubira (IRENA) na Leta ya Slovenia.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore wari Perezida w’Inteko ya 14 ya IRENA, yashyikirije inkoni y’ubutware Minisitiri w’Ibidukikije, Imihindagurikire y’Ibihe n’Ingufu wa Slovenia Bojan Kumer, ubaye Perezida w’Inteko ya 15 ya IRENA.
Ihererekanywa ry’ubuyobozi ryabereye i Abu Dhabi, ubwo hatangizwaga Inama y’Inteko ya 15 ya IRENA yitabiriwe n’abasaga 1500 baturutse mu bihugu 140 bihuriye muri uwo muryango mpuzamahanga.
Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ingamba zikenewe mu kwihutisha urugendo rwo kwimukira ku ngufu zisubira.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy, yavuze kuyobora Inteko ya IRENA byari ibintu by’agaciro zikaba n’inshingano zikomeye ku Rwanda.
Ati: “Kuyobora Inteko ya IRENA byari iby’agaciro ariko bikaba n’inshingano ku Rwanda, by’umwihariko muri iki gihe byagaragaye ko kwomukira ku ngufu zisubira ku Isi ari umusingi w’ingenzi wo guhuza imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yashimangiye ko mu gihe u Rwanda rumaze ruyoboye Inteko ya IRENA rwakoranye bya hafi n’ibihugu by’abanyamuryango mu gushyira ku murongo ingigo zose zirebana n’ikoranabuhanga, ibigo, ubugenzuzi na Politiki bigenga kwimukira ku ngufu zosubira.
Yakomeje agira ati: “Dufatanyije twibanze ku gushimangira ko inyungu z’imibereho myiza n’iterambere ry’ibukungu nta n’umwe biheza kandi zigera kure hashoboka.“
IRENA ni Umuryango Mpuzamahanga washinzwe ku wa 26 Mutarama 2009 ugamije koroshya ubutwererane mpuzamahanga, guhererekanya ubumenyi no gukoresha ingufu zisubira mu buryo buramba.
Ni wo muryango mpuzamahanga wa mbere wabayeho wubanda gusa ku ngufu zisubira, aho washyiriweho gushakira ibisubizo ibibazo biboneka mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Uyu Muryango wabonye ubuzimagatozi tariki ya 8 Nyakanga 2010, ukaba ufite icyicaro mu Mujyi wa Madsar wo muri Abu Dhabi.
Kuri ubu uyu Muryango ufatwa nk’Indorerezi yemewe y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), uyobowe na Francesco La Camera ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.