U Rwanda rwasimbuwe ndetse rwaherekanyije ububasha na Somalia ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Ni umwanya u Rwanda rwari rumazeho umwaka, Somalia ikaba izatangira izo nshingano muri Mutarama 2025.
Ni igikorwa cyabaye mu nama ya 33 y’abayobozi mu ngabo za EASF, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024 muri Convention Centre aho bari bamaze iminsi 6 mu nama yasojwe kuri uyu munsi.
Gusoza iyo nama byakurikiwe n’inama y’Abaminisitiri b’Ingabo n’Umuteno muri EASF, aho baganiriye ku byavugiwe mu nama zabanjirije zahuje Abagaba b’Ingabo n’impuguke za EASF.
Akaba ari na ho u Rwanda rwakoreye ihererekanyabubasha na Somalia mu kuyobora uwo muryango.
Amb Jean Patrick Olivier Nduhungurihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yasabye abo Minisitiri kuganira ku bibazo bibangimiye amahoro n’umutekano muri Afurika bahereye ku byaganiriwe mu nama y’abayobozi mu ngabo za EASF.
By’umwihariko yabasabye kureba aho urugendo rwo gukemura iibibazo by’umutekano muke zigeze no gukuraho imbogamizi zikigaragara ariko batibagiwe kureba ahari andi mahirwe ari imbere.
Yagize ati: “Iyi nama ikwiye kwiga ku muzi w’amakimbirane muri Afurika y’Iburasirazuba. Ndahamya ko uko tuzakomeza gukorana tuzabona umuti ndetse tunakumire amakimbirane atari ayo muri Burasirazuba gusa, ahubwo n’ari ku mugabane wose.”
Umuyobozi Mukuru wa EASF ucyuye igihe akaba na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda mu ijambo rye yashimiye abayobozi, yashimiye inzobere n’abari mu Bunyamabanga bwa EASF kuba barashoboye kwitabira iyo nama kandi bakaba bagaragaje ibitekerezo by’ingirakamaro.
Yashimangiye ko EASF ifite intego yo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere.
Ati: “Ubutumwa bwacu ni ukubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere, ni inshingano dusangiye kandi ndabona ko nidukomeza gushyira hamwe tuzagera ku ntego yacu.”
Nshimyimaana Daniel
December 22, 2024 at 11:07 amAccording to how they are