U Rwanda rwasinye amasezerano n’Ikigega cya UAE asaga miliyari 34 Frw
Politiki

U Rwanda rwasinye amasezerano n’Ikigega cya UAE asaga miliyari 34 Frw

ZIGAMA THEONESTE

December 11, 2024

U Rwanda rwasinye amasezerano n’ikigega gishinzwe iterambere rya Abu Dhabi (ADFD) y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 34 agenewe gukwirakwiza amazi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Abu Dhabi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, aho u Rwanda muri UAE, rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n’umuyobozi Mukuru wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi. Hakaba hari n’abandi bayobozi bakuru bo mu bihugu byombi.

Ayo masezerano y’inguzanyo angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 34 na miliyoni 625 (miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika), azafasha mu kwagura uburyo bwo gukwirakwiza amazi no kuyakwirakwiza mu ruganda rwa Karenge Water Treatment Plant, ruri mu Karere ka Rwamagana.

Ni umushinga wo gukwirikwiza amazi meza mu Rwanda ugaragaza ubushake bwa ADFD bwo gushyigikira imishinga y’iterambere ku Isi, cyane cyane ijyanye n’intego z’iterambere rirambye za 2030 zirimo SDG 6, zibanda cyane ku kubona amazi meza kandi mu buryo burambye.

Mu guhangana n’ikibazo gikomeye, uyu mushinga uzashyigikira intego z’u Rwanda, ushimangira politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu gushyigikira iterambere rirambye ry’ibikorwa remezo ku Isi.

Ambasaderi John Mirenge yagize ati: “Twishimiye ubufatanye n’ikigega Abu Dhabi Fund for Development, kigaragaza umuhate uhamye wa UAE mu guteza imbere iterambere rirambye ku Isi.

Kwagura uburyo bwo kohereza no gukwirakwiza amazi mu ruganda rwa Karenge Water Treatment Plant ni gahunda y’ingenzi yo kugera ku ntego z’igihugu cyacu, zo guha abaturage bacu amazi meza no guteza imbere ibikorwa remezo by’amazi mu buryo burambye kandi kugira ngo abaturage babone ibyo abaturage bakeneye.”

Yavuze ko uyu mushinga, ukubiyemo kwagura uburyo bwo gukwirakwiza amazi mu gihugu no kuyakwirakwiza mu ruganda rwa Karenge Water Treatment Plant, akaba ari intambwe ikomeye mu gutanga amazi meza kandi mu buryo burambye mu bice by’ingenzi by’u Rwanda.

 Ahamya ko iyi gahunda izafasha mu guhangana n’imbogamizi mu kunoza imikorere ya sisitemu yo gutanga amazi no gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho mu kongera amazi mu gihugu.

Ambasaderi Mirenge yakomeje avuga ko uyu mushinga uzazamura iterambere ry’abaturage b’u Rwanda binyuze mu guhanga imirimo no kongera imiyoboro yo gukwirakwiza amazi abaturage bifuza.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ijyanye na gahunda zacu z’iterambere n’intego z’igihugu zo kugera ku mazi meza.”

Umuyobozi Mukuru wa ADFD, Mohamed Saif Al Suwaidi yagize ati: “Aya masezerano ya ADFD, ari mu buryo bwo gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, byo soko y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu bihugu dukorana.

Ibi kandi bishimangira ubushake bwacu bwo gushimangira no guteza imbere ubufatanye dufitanye na Repubulika y’u Rwanda, kugira uruhare mu iterambere ry’inzego zitandukanye mu iterambere ry’igihugu.”

Uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi meza uri mu gahunda yo kugira amazi ahagije mu Mujyi wa Kigali. Hari na gahunda kandi yo kubaka uruganda rutunganya amazi, ruzajya rutanga metero kube 36 000 no kuyakwirakwiza mu bindi bice.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA