U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare 43 mu myaka 3
umutekano

U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare 43 mu myaka 3

ZIGAMA THEONESTE

December 31, 2025

U Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa amasezerano 43 y’ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo, hafi kimwe cya kabiri cyayo akaba yarashyizweho mu myaka itatu ishize.

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), yatangaje ko muri ayo masezerano, icyenda  yasinywe mu mwaka wa 2025 wonyine, mu gihe hakomeje ibiganiro ku yandi 21 ateganyijwe gusinywa mu gihe kiri imbere.

Ubwo bwiyongere bw’ayo masezerano bwatumye hashyirwaho Urwego rushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare (Directorate General of International Military Cooperation-IMC), rwashyizweho mu myaka itatu ishize.

IMC yashyizweho mu rwego rwo guhuza no kunoza ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu bya gisirikare, kandi kuva icyo gihe yabaye imwe mu nzego zikora cyane muri Minisiteri y’Ingabo, bigaragaza ko hakomeje kwiyongera ubusabe bw’ibihugu bitandukanye ku bumenyi n’ubunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda muri Afurika no hanze yayo.

Umuyobozi Mukuru wa IMC Brig Gen Patrick Karuretwa, yagize ati: “Aya masezerano y’ubufatanye (MoUs) aduha urwego rw’amategeko n’amabwiriza adufasha gukorana n’ibindi bihugu ku buryo bwa buri ruhande. Ariko ni intangiriro gusa; ubufatanye nyakuri burenze cyane ibyo.”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye The New Times, Gen Karuretwa yavuze ko ayo masezerano akubiyemo ibikorwa bitandukanye by’umutekano, birimo imyitozo ihuriweho, amasomo ya gisirikare agamije gukarishya ubumenyi, ubutasi n’ihanahana ry’amakuru.

Ibindi bikubiye mu masezerano asanzwe birimo kurwanya iterabwoba, umutekano w’ikoranabuhanga (cyber security), ibikoresho n’ibijyanye n’itangwa ryabyo, kugura ibikoresho bya gisirikare, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’ibikorwa by’ingabo.

Iyo amasezerano amaze gusinywa, ashyirwa mu bikorwa binyuze muri komite zihuriweho, zigena ibyihutirwa, ibikorwa bigomba gukorwa n’igihe bigomba kurangirira.

Gen Karuretwa yakomeje agira ati: “Uyu mwaka wonyine, twasinyiye amasezerano icyenda muri Afurika, Uburayi na Aziya. Kandi dufite andi 21 ari mu nzira.”

Uko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa

Nubwo amasezerano atanga umurongo uhamye w’imikoranire, Gen. Karuretwa yashimangiye ko adashobora kugaragaza byuzuye ibikorere y’ingabo z’u Rwanda (RDF), kuko byinshi bikorwa binyuze mu gusangira imyitozo ihoraho, ubutumwa bw’ubujyanama n’imikoranire mu bikorwa, akenshi bitajya byitabwaho cyane n’itangazamakuru.

Kugeza ubu, Afurika ni yo ifite igice kinini cy’ubufatanye bw’u Rwanda mu bya gisirikare, ibintu Brig. Gen. Karuretwa yavuze ko byakozwe ku bushake. 

Yagize ati: “U Rwanda rumaze kwigaragaza nk’Igihugu gitanga umutekano ku Isi. Ibyo bigena aho twibanda.”

Ibi byarushijeho gushimangirwa n’uko u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo bya gisirikare hanze yarwo.

Uretse uruhare rugaragara rufite mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), u Rwanda rwanitabiriye ibikorwa bya gisirikare mu gufasha ibihugu bya Afurika byari bihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.

Ibikorwa byabereye muri Mozambique no muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) byabaye intangarugero kubera ubwinshi bw’ingabo, umuvuduko byakozwemo n’uko byagaragaye.

Muri Mozambique, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Nyakanga 2021 nyuma y’ubusabe bwa Leta y’icyo Gihugu. 

Inshingano zazijyanye harimo kurwanya no gutsinda imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, kugarura umutekano mu duce twari twibasiwe n’ibyihebe no gufasha mu  mavugurura y’inzego z’umutekano.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zitangaza ko imitwe y’inyeshyamba zayirukanye mu mijyi minini, hasigara uduce two mu mashyamba twa kure. 

Ubutegetsi bwa Leta bwaragaruwe muri Mocímboa da Praia no mu tundi Turere tw’ingenzi. 

Abaturage bari barahunze basubiye mu byabo, amashuri yarafunguwe, n’imihanda minini ihuza aka gace n’Igihugu cyose yongera gukora.

Serivisi za Leta zarasubukuwe n’ubukungu buragenda busubira mu murongo, nk’uko byatangajwe n’urwego rwa RDF rushinzwe ibikorwa.

Muri ibyo bikorwa kandi ingabo z’u Rwanda zanagize uruhare mu kongera icyizere mu baturage no kuvugurura inzego z’umutekano, binyuze mu bikorwa byegera abaturage, ubufasha mu buvuzi mu duce dutandukanye, no gufasha mu kubaka ibikorwa remezo by’ibanze nk’amashuri n’amasoko.

Karuretwa yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha ibihugu byakiriye ingabo z’u Rwanda kubasha gukomeza umutekano byonyine.

Muri Repubulika ya Santarafurika, u Rwanda rufite batayo z’ingabo zirwanira ku butaka, itsinda ryihariye ry’intambara, ibitaro byo ku rwego rwa kabiri n’abasirikare bakora mu buyobozi, byose bikora mu masezerano ya buri ruhande no mu nshingano za UN. 

Intego nyamukuru ni ukurinda abasivili, kugarura umutekano no gufasha ingabo z’Igihugu.

Karuretwa yagize ati: “Izi zari izo hafi y’izo zindi nzira zari zarananiranye. U Rwanda rwohereje ingabo zarwo kure cyane, rugaragaza impinduka zifatika mu mezi make.”

Uretse ibi bikorwa bigaragara cyane, u Rwanda rukomeje kuba mu bihugu bitanga abasirikare benshi mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro, kuri ubu rufite abasirikare barenga 2.000 mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abakoresha indege za gisirikare, abari mu bikorwa bya  gisirikare muri Abyei, n’abandi muri CAR. 

Ibi bikomeje kuba ishingiro ry’ubufatanye mpuzamahanga bw’Ingabo z’u Rwanda, nubwo ubutumwa bwa UN bugenda bugabanywamo inkunga n’abakozi.

Bishingiye ku mateka y’u Rwanda, Brig. Gen. Karuretwa yasobanuye ko imyitwarire y’u Rwanda mu ishingiye ku mateka yarwo.

Yagize ati: “Ibyinshi dukora mu bufatanye bw’ingabo bishingiye ku byabaye hano mu 1994. U Rwanda rwabuze urutaba n’umwe ku Isi”.

Ibyo byatumye u Rwanda rwinjira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro rutagamije inyungu gusa, ahubwo rugamije gutanga umusanzu warwo.

Yakomeje agira ati: “Twanga kutita ku byago. Nyuma y’imyaka icumi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibaye, u Rwanda rwinjiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo tutazigera tuba ba ntibindeba mu gihe habayeho ihohoterwa ndangakamere.”

Yavuze ko ubu  Imitwe yitwaje intwaro, iy’iterabwoba n’iy’ubugizi bwa nabi mpuzamahanga bigenda bikorera mu bihugu byinshi icyarimwe, bigatuma ibisubizo bya buri gihugu bitihagije.

Yagize ati: “Byinshi mu byago bitangirira aho, bikaba iby’igihugu, hanyuma bikaba iby’akarere. Ibyo bisaba ubufatanye.”

Abasaba imikoranire na RDF

Muri Mozambique, Karuretwa yavuze ko u Rwanda nta masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare rwari rufite mbere yo kohereza ingabo. 

Yavuze ko ayo masezerano yateguwe byihariye kugira ngo itange urwego rw’amategeko rwo gutabara byihuse.

Yagize ati: “Ntibisaba gusa kuba hari intambara, ubufatanye bushingiye ku bujyanama, imyitozo, ubutasi no kongera ubushobozi. Hari ibihugu bifite byinshi byo gutanga kurusha ibindi. Icyizere n’inyungu zihuriyeho ni ingenzi.”

Icyizere cy’u Rwanda muri Dipolomasi cyariyongereye

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwakiriye inama ngarukamwaka y’Abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka i Kigali, yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’u Burayi.

Kuba igihugu gito nk’u Rwanda cyakiriye inama nk’iyo byagaragaje icyizere rugirirwa ku rwego mpuzamahanga.

Karuretwa yagize ati: “Tubibona nk’ikimenyetso cy’icyizere u Rwanda rufitiwe nk’umufatanyabikorwa wubahwa kandi wizewe.”

U Rwanda ntirubura abadatarushyigikiye muri ibyo bikorwa

Kwiyongera k’ubufasha bwa gisirikare byazananye no kunengwa k’u Rwanda. 

Ibikorwa by’umutekano by’u Rwanda byakiriwe mu buryo butandukanye, cyane cyane uko bigenda birenga ubutumwa busanzwe bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

Karuretwa yagize ati: “Iyo ugeze kuri uru rwego, abantu barakurikirana. Hari ibigushimisha hari n’ibikuvuga nabi.”

Yashimangiye ko u Rwanda rukora ibintu mu buryo butekanye kandi bugisha inama, aho mbere yo kohereza ingabo muri Mozambique no muri CAR, u Rwanda rwaganiriye n’ibihugu bituranye n’imiryango yo mu Karere kugira ngo rusobanure intego zarwo kandi rubone ko nta wabirwanya.

Karuretwa yasobanuye ko u Rwanda rukoresha “Imbaraga z’ubwenge (smart power)”, ruhuza ubushobozi bwa gisirikare n’ububasha bwa dipolomasi. 

Yagize ati: “Binyuze mu bikorwa,  imyitozo ihuriweho no guhanahana ubunararibonye, twagura ubushobozi n’ijambo ryacu. Ibyo bidufitiye akamaro.”

Ku masezerano ateganyijwe, yavuze ko azarushaho kwibanda ku byuho byihariye mu bushobozi no ku byago bishya, ariko akomeza guhuza n’inyungu rusange z’u Rwanda.

Yasoje agira ati: “Uko dukomeza gukorana n’abandi, ni ko turushaho kuba inararibonye mu gutuma ubu bufatanye bugenda neza. IMC yashinzwe hashize imyaka itatu gusa, ariko uyu munsi ni imwe mu nzego zihuze cyane kuko ibihugu byinshi bishaka gukorana natwe.”

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwagura ubutwererane n’amahanga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA