U Rwanda rwatamaje FARDC yibeshyera gufata abasirikare ba RDF 
Politiki

U Rwanda rwatamaje FARDC yibeshyera gufata abasirikare ba RDF 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 29, 2024

Uretse bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje gutangaza ko barambiwe ibinyoma bikwirakwizwa n’inzego za Leta yabo bakabaye bizera, ibinyoma bitwererwa u Rwanda bigaragaramo ukudashishoza kw’ababitegura kuko byivuguruza. 

Muri iki cyumweru ni bwo Ingabo za RDC (FARDC) zashyize hanze amashusho y’umusore zishinja kuba ari uwo mu mutwe udasanzwe (Special Force) mu Ngabo z’u Rwanda zivuga ko zamufatiye mu majyepfo y’agace ka Lubero. 

Icyo gihuha kimaze gukwirakwiza, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDC) bwatanze ubutumwa buburira abantu kutagiha agaciro kuko uwo musore witwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu atazwi muri RDF.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashyize ahagaragara ingingo zitamaza FARDC yabeshye ko uyu musore berekanye ari umusirikare w’u Rwanda, n’uburyo ntaho icyo gihuha ntaho gitaniye n’ibindi byabanje. 

Yashimangiye ko uretse kuba FARDC ikomeje kugaragaza ubugwari ku rugamba, barimo no kugaragaza ubuswa mu gutegura ibihuha no kubikwirakwiza.

Ati: “Nk’ubu igisirikare cya Congo kiratwereka uwiswe umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda utazi itsinda (unite) abarizwamo ntamenye n’umuyobozi we, akaba atanazi nomero imuranga mu Ngabo z’u Rwanda.” 

Yakomeje avuga ko uwo musirikare witiriwe kuba uwo mu mutwe udasanzwe atazi n’agace avukamo ko mu Rwanda, kuko avuga ko avuka mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gace (Localité) ka Ngororero, “Groupement” ya Murenge muri Teritwari (Territoire) ya Kazabi.

Mu Rwanda haba inzego zikurikirana kuva ku Mudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere n’Intara, mu gihe ibyo bice bavuga ko uwo musirikare akomokamo ari ibyo muri Congo ndetse n’izo nzego zikaba ari ho zibarizwa. 

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Ikibazo kiri hano ni uko izo nzego bagaragaje ziba gusa muri RDC si mu Rwanda! Buri muturage w’u Rwanda aba azi neza ko igihugu cyacu kigabanyijwemo Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu. Niba Akarere ka Ngororero kabaho mu by’ukuri, kagizwe n’Imirenge 13 kandi yose nta n’umwe witwa Murenge cyangwa Kizabi urimo.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ingabo za FARDC zigerageje gukwiza ibihuha nk’ibi, kuko no ku wa 12 Gashyantare muri uyu mwaka umuvugizi wazo Col. Guillaume Ndjike, yamurikiye itangazamakuru uwitwa Ndayambaje Abouba byavugwaga ko akomoka mu gace kitwa Kayonza. 

Ndayambaje werekanwe icyo gihe yambaye imyenda mishya ya gisirikare, yongeye kwerekanwa mu yandi mashusho bivugwa ko ari undi wafashwe yambaye imyenda ya gisivili yanduye cyane, hamwe n’ibirenge bigaragara ko bitigeze byambara inkweto za gisirikare mu buzima. 

Ati: “Uko bigaragara FARDC, nyuma yo kunanirwa guhatana ku rugamba, yahindutse uruganda rucura amakuru y’ibihuha.”

Ni kenshi Leta y’u Rwanda idahwema gushimangira ko ikinamico rya RDC  ari ukuyobya uburari busanzwe bugamije kwifashishwa nk’isobanurampamvu yo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni n’urwitwazo rwifashishwa nk’impamvu Ingabo za FARDC zananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bushimangira ko ubwiyongere bw’ibinyoma bikwirakwizwa na FARDC bushobora kugirwa urwitwazo rwo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda muri wa mugambi wo gushyigikira ibikorwa by’ubugome by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Uyu musore yerekanywe bwa mbere yambaye imyenda ya gisirikare mishyashya
Iyi nshuro yerekanwa yambaye ibyenda bishaje na bodaboda
Indi nshuro yerekanwa na none ameze uku

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA