Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Leta zunze ubumwe za Amerika, Israel na Iran igeze ku munsi wayo wa Kane. Ingaruka zayo zatangiye kugera ku bihugu byinshi kuko ubu, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 82, nkuko byatangajwe na Radiyo y’Abafaransa, RFI.
Mu guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara, u Rwanda rwatangaje uko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli gishobora guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, mu kiganiro yagiranye na RBA. Yerekanye ingamba zo guhangana n’ingaruka z’intambara iri kuba hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel.
Yagize ati: “Iriya ntambara iri hagati ya Iran, Israel ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika iragira ingaruka ku bantu bose ku Isi ndetse by’umwihariko no ku bihugu byacu byo muri Afurika n’u Rwanda.
Hari uburyo bwinshi izo ngaruka zigaragara kandi hakabaho n’ingamba zo kwitegura ndetse no guhangana na zo.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ingamba zirambye zo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.
Ati: “Hari abashoramari bemereye Leta ko bagiye kubaka ibigega kugira ngo twongere ububiko bwa peteroli mu gihugu imbere.
Tugomba kubafasha kugira ngo uko kubaka ibyo bigega kwihute mu minsi iri imbere tuzabe dushobora kubika peteroli igihe kirekire.”
Icyakoze asaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bashingiye ku ntambara ya Amerika, Israel na Iran.
Ati: “Turasaba abacuruzi kugira ngo bafatanye na Leta, twirinde ibihuha. Ibiciro dufite uburyo tubibara, dufite uburyo tubireba, iyo ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga turabibona ndetse tugakora n’imibare, tukareba ingaruka bigira ku biciro byo ku isoko imbere.
Bigaragaye ko hari ikidasanzwe cyabaye , byanaba ngombwa ko dukora ubugenzuzi tukareba ariko na mbere yuko dukora ubwo bugenzuzi, nka Leta turasaba abacuruzi ko twafatanya kugira ngo ingaruka zitaba nyinshi ku muturage.”
Minisitiri Sebahinzi asobanura ko ingaruka ya mbere irimo kugaragara ku Isi hose ari ibikomoka kuri peteroli biturutse ku nkomane ya Harmaz iri mu Kigobe cya Iran inyuramo peteroli nyinshi, hafi kimwe cya gatanu cya peteroli icuruzwa ku Isi.
Bivuze ko ibihugu bivana peteroli hanze bizagirwaho ingaruka. Ibicuruzwa binyuzwa muri kariya gace ijya muri Aziya, bisobanuye ko na Aziya nigira ibibazo by’ubukungu, n’ibihugu bihahirayo bizahura n’izamuka ry’ibiciro.
Ati: “Dushobora kwitega ko ibiciro bizazamuka ariko tugomba gufata ingamba kugira ngo nk’Abanyarwanda tudahungabana.”
U Rwanda rufite ingamba ku bijyanye na peteroli kuko rurimo gukorana n’abakura peteroli hanze kugira ngo harebwe peteroli y’u Rwanda iri mu nzira by’umwihariko yarenze ziriya nzira zirimo kuberamo intambara bityo ikaba yagera mu gihugu vuba kandi ko nihagera ruzaba rwizeye ko rufite ububiko buhagije.
Ati: “Icyo gihe tuba twizeye ko nibura bishobora kuba mu mezi abiri bigahosha, turamutse dufite peteroli yinjiye mu gihugu tukaba tuyifiteho ububasha, iyo ni ingamba imwe turimo turakorana n’abazana peteroli ngo turebe peteroli yose iri mu nzira, yaba ari ku cyambu, yaba ari mu bwato igere mu gihugu.”
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko impande zose zahagarika intambara zigashaka umuti binyuze mu biganiro, Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, babyanze bavuga ko intambara izakomeza.
Mu gihe intambara yaba idahagaze ingaruka z’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’izamuka ry’ibiciro byakomeza gutumbagira.
