Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RP) hatangijwe amasomo mashya ajyanye n’Indege n’imicungire y’ibibuga byazo (Airline and Airport Management), n’imicungire y’ibicuruzwa,(Logistics and Supply Chain Management).
Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, ndetse abasoje ayo masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi ihamya ko bize ayo masomo.
Abo banyeshuri bazajya babona amahirwe yo kwimenyereza mu kigo cy’amahugurwa cyigishirizwaho ibikorerwa ku kibuga cy’indege n’ibibera mu ndege, kiri muri Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro ishami rya Kigali.
Ubuyobozi bwa RP bugaragaza ko gutangiza ayo masomo bigamije kuyahuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo aho abanyeshuri bazahabwa ubumenyi bubategurira gukora akazi neza.
Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Mucyo Sylvie yavuze ko umubare w’abiyandikisha muri ayo masomo ugenda wiyongera, kandi kuba abanyeshuri bazajya bitoreza aho bigira bigaragaza ko bazajya basohoka bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora.
Yagize ati: “Ibikoresho nk’ibi bifasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga, bagasoza bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”
Bamwe mu biga ayo masomo bagaragaza ko bajyaga bafata umwanya wo kujya gusura ikibuga cy’indege ngo bamenye imikorere yacyo ariko kuba bagiye kujya bitoreza aho bigira bizajya bituma babona umwanya uhagije wo kwimenyereza.
Tumukunde Peneloppe Muzima yagize ati: “Kubona aho twitoreza bizafasha kubona ubumenyi bwuzuye kurushaho.”
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko ayo masomo ashimangira ko uburezi buri gutanga amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo kandi aje mu gihe ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje kwaguka mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yagaragaje ko ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo bikomeje kwaguka, kandi kuba ayo masomo ari kwigishwa bigaragaza ko urubyiruko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe ahari n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yashimangiye ko guteza imbere uburezi bigaragaza ahazaza heza h’u Rwanda binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Yagize ati: “Iyo dushoye imari mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), tuba duhaye urubyiruko uburyo bwo kubona akazi no guteza imbere Igihugu. Mu gihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukomeje kwaguka inshingano zacu ni ukureba ko urubyiruko rwiteguye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”
Ibi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ingenzi, harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa i Bugesera.
Ubushakashatsi bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bwagaragaje ko mu 2025, ubwikorezi bwo mu kirere byinjirije u Rwanda arenga miliyari 180 Rwf kandi rwatanze akazi ku bantu barenga 42 000.
Ni mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Abongereza, SkyTrax cyatangaje ko Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa mbere mu byiza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’uwa munani ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2026.

