U Rwanda rwatangije ingamba z’uburinganire mu micungire y’amazi
Imibereho

U Rwanda rwatangije ingamba z’uburinganire mu micungire y’amazi

KAYITARE JEAN PAUL

March 29, 2026

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, RWB, cyatangaje ingamba nshya zo gushyira uburinganire mu micungire y’amazi hagamijwe iterambere rya bose.

Ni ingamba zatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, wabereye i Kigali ku wa 26 Werurwe 2026.  

Itangazo rya RWB rigenewe itangazamakuru, rigaragaza ko ingamba zo gushyira uburinganire mu micungire y’amazi (Gender Mainstreaming Strategy), ari intambwe ikomeye igamije gutuma imicungire y’amazi mu Rwanda irangwa n’uburinganire ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Ni gahunda igamije gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu iterambere ry’ibikorwaremezo, nko kubaka ingomero n’imiyoboro yo kurwanya imyuzure, aho kenshi hatitawe ku byifuzo byihariye by’abagore n’abandi bari mu byiciro byoroshye.

Mu gushyira uburinganire ku isonga mu igenamigambi, RWB igamije guhindura uburyo bw’ishoramari rifasha abaturage mu bijyanye n’amazi.

Eng. Richard Nyirishema, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, agira ati: “Isuzuma twakoze ryagaragaje ko gahunda zacu zari ziteganyijwe kuba zidafite aho zibogamiye ku gitsina, akenshi zititaga ku mibereho itandukanye y’abagore n’abagabo.

Nubwo abagore ari bo bafite inshingano nyinshi mu bijyanye n’amazi mu ngo, ntibahabwa umwanya uhagije mu ifatwa ry’ibyemezo. Ibi si ikibazo cy’imibanire gusa, ahubwo ni intege nke mu mikorere y’urwego ndetse no mu bushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Iyi gahunda ihuje n’amahame ya Leta y’u Rwanda ashingiye ku buringanire, aho iteganya ejo hazaza; urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga bazagira uruhare rukomeye mu micungire y’amazi, bagafata ibyemezo ku bijyanye n’igabana ry’amazi, kubungabunga umutungo kamere no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Sam Kanyamibwa, washinze akaba n’Umuyobozi w’Umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije mu muhora wa Albert, ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), yashimangiye akamaro k’imiyoborere iteza imbere uburinganire.

Ati: “Twishimiye gufatanya na RWB muri uru rugendo rukomeye. Igihe kinini kuba utarabogama, byasobanuraga kwirengagiza imizigo iremereye ku bagore. Iyi gahunda izatuma abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga batongera kuba abahabwa gusa serivisi, ahubwo babe abayobozi bagira uruhare rukomeye mu micungire y’amazi.”

RWB ifite inshingano zo gutuma umutungo w’amazi uboneka kandi ugacungwa neza mu Rwanda, binyuze mu kubungabunga, kuwuteza imbere no kuwukoresha mu buryo burambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA