Binyuze mu kigo cy’Ibirurishamibare (NISR), Guverinoma y’u Rwanda yatangiye uburyo bushya bwo gutangaza amakuru ashingiye ku mibare aho izajya itangazwa ku buryo inzego zizajya ziyifashisha muri gahunda z’iterambere hagaragazwa n’ibirimo gukorwa kugira ngo zitezwe imbere.
Ni amakuru yitezweho gufasha Leta muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’abaturage (NST2).
Ubwo buryo bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, NISR ikavuga ko butandukanye n’ubwari busanzweho, aho wasangaga imibare itangazwa hagaragazwa umusaruro watanzwe n’inzego zitandukanye mu gihe runaka, ubwo bukaba buje kubwunganira.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murenzi Ivan yasobanuye ko ubu buryo bushya bwatangijwe bugamije gufasha muri gahunda zikorwa hagamijwe kwerekana uko inzego zatezwa imbere.
Yagize ati: “Ibyinshi twakoraga ni ibyo dukeneye gukomeza ariko tubona ko hari n’ibindi dukeneye kongeramo, ibyo navuga by’ingenzi, amakuru arahari, igikenewe kwitaho nka NISR, ni ukugira ngo ayo makuru abayakeneye basobanukirwe banayifashishe.”
Yavuze ko aho u Rwanda rugeze ubu mu gutangaza amakuru bishamikiye gusa ku kureba aho intego z’igihugu z’iterambere rirambye rigeze, ko ahubwo igihe kigeze ko amakuru atangazwa mu buryo bw’imibare ngo yifashishwe umunsi ku munsi.
Ati: “Niba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itekereza gahunda yo kwegereza abahinzi ifumbire n’izindi nyongeramusaruro, ni gute amakuru ashingiye ku mibare yakwifashishwa mu kubunganira. Ntabwo ari ugusuzuma uko urwego rw’ubuhinzi rwitwaye mu gihe cy’umwaka ahubwo ni mu buryo bwo kuyunganira kuko ni ho u Rwanda rugeze.”
Muri iyo gahunda nshya mu gutangaza amakuru kuri gahunda z’iterambere za Leta, NISR itangaza ko igiye kongerera ubushobozi abakozi mu nzego zitandukanye bazafasha gukorana n’abo mu gutanga amakuru ashingiye ku mibare.
Hazongerwamo ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa NISR yavuze ko muri ubwo buryo bushya bwo gutangaza amakuru ashingiye ku mibare hagiye kongerwamo ikoranabuhanga, ariko aho iterambere rigeze bikenewe ko ayo makuru aboneka na yo yakoreshwa.
Ati: “Ku buhinzi dufite abantu bamanuka bareba, uko abahinzi bahinze, na nyuma yaho mu gusarura bakareba ibyasaruwe, hari no gukoresha amashusho mu kirere, tukaba twareba uko ubuhinzi buhagaze, ibihe byagize ingaruka ku buhinzi ibyo bikunganira bya bindi byari bisanzweho”.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yashimangiye ko bikwiye ko amakuru akomeza gutangarizwa ku gihe kandi hagakoreshwa uburyo bunoze bw’itumanaho kugira ngo agezwe ku bayakeneye mu nzego zose.
Yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kigo cya NISR no mu zindi nzego kugira ngo zigire ubushobozi bwo gukoresha no gutangaza amakuru ashingiye ku mibare, by’umwihariko inzego z’ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’ubukungu.
NISR ivuga ko ubumenyi bw’inzego mu gusesengura amakuru ishyira ahagaragara abenshi mu bayobozi bakuru ari bo babasha kuyasobanukirwa ariko hari abandi barimo abashinzwe igenamigambi n’abandi bakozi basanzwe bataramenya neza icyo asobanuye bityo hakaba hagiye gushyirwamo imbaraga mu kubafasha kuyumva.
Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika, mu gutangaza amakuru ku gihe kandi menshi mu nzego zitandukanye kandi mu buryo bworoshye kandi bworohereza abayasoma, rukaba ku mwanya wa 64 ku rwego rw’Isi.